Mu gihe hano mu Rwanda benshi bumva ko ntawe ujya mu ijuru adapfuye, Umugabo wo mu gihugu cya Ghana we yemeje ko agiye mu ijuru inshuro enye zose ndetse ko yaganiriye n’Imana isumba byose.
Uyu mugabo kuri ubu wiyita pasiteri yabitangarije kuri radiyo imwe ikorera muri iki gihugu cya Ghana yitwa Koma FM yavuze ko yagiye mu ijuru inshuro zigera kuri enye ndetse ko yaganiye n’Imana ari nayo ngo yamusize amavuta gusa amazina ye yirinzwe gutangarizwa kuri radiyo.
Umunyamakuru yakomeje gushidikanya amubaza niba koko yaragiye mu ijuru akabonana n’Imana uwo mugabo nawe mu kumusubiza arabishimangira ati:”Ni uko byagenze Imana niyo yanyiyimikiye ngo mbwirize ijambo ryayo hano ku isi nubwo abantu benshi batemera ibyo abantu nkanjye twasizwe amavuta tubabwira’‘
Ku bari bateze amatwi icyo kiganiro kuri Koma FM nabo bahawe umwanya ariko benshi bakagaragaza ko uyu mugabo abeshya ko ibyo avuga atabihagazeho ko ari ukwiyitirira ijambo ry’Imana ngo akunde yamamare.