Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije Tuyisenge Evariste wiyise Ntamawimana kuri twitter, igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni nyuma yo ku muhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 34 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko Urukiko rwabitegetse. Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy’umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri iyi myaka itatu yakatiwe mu rukiko rw’Ibanze.
Uyu mwaka ubarwa uhereye ku isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, bivuze ko nushira uregwa adakoze icyaha, igihano cye kizaba kirangiye kitazaherwaho aramutse akoze icyaha nyuma nk’uko byari kugenda muri uwo mwaka.
Ubushinjacyaha burega bwavugaga ko mu bihe bitandukanye Tuyisenge Evariste wiyise ku rubuga rwe rwa Twitter Ntamawimana2 yagiye akwirakwiza ubutumwa ashishikariza rubanda gusambanya abana.
Ku wa 19 Werurwe 2023 nk’uko yabyivugiye mu nyandikomvugo ye, yanditse ubutumwa bushishikariza rubanda gusambanya abana b’abakobwa aho yanditse ati” Abakobwa bafite imyaka cumi n’irindwi bararyoshye”, ibi akaba yarabyanditse abishyira ku rubuga rwe rwa Twitter na none agamije gushishikariza rubanda gusambanya abakobwa b’imyaka cumi n’irindwi anashyiraho amafoto y’abakobwa babiri.
Tuyisenge Evariste wiyise Ntamwawimana2 yireguye yemera icyaha anasaba imbabazi ndetse uko kwemera icyaha no gusaba imbabazi kwe bishimangirwa na Me Muramira Innocent umwunganira mu mategeko.
Yaburanye avuga ko ibyo yakoze byose atari agamije gushishikariza rubanda gusambanya abana b’abakobwa, ko yabonaga ari ibisanzwe byo gusetsa abamukurikira ku rukuta rwe rwa twitter, kandi ngo aho aboneye ko hari abo bitashimishije yahise asiba ayo magambo ndetse anandika asaba imbabazi.
Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ko ahanishwa igifungo w’imyaka itanu no gutanga ihazabu ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ngo bibere abandi urugero bareke gukora bene ibi byaha.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 14 Mata 2023, Urukiko rwategetse ko asubikirwa igifungo cyose yakatiwe mu gihe cy’umwaka umwe ariko akaba agomba kwishyura ihazabu yaciwe.
Urukiko rw’Ibanze rwategetse kandi ko ahita afungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.
Rugaragaza ko kuva agifatwa yaburanye yemera, atananije ubutabera, bityo urukiko rukaba rusanga ibyo bigize impamvu zoroshya ububi bw’icyaha ari byo byatumye ahabwa igihano gisubitse.
Urukiko kandi rwagaragaje ko hanashingiwe ku mpamvu zirimo kwemera icyaha, kuba ari umunyeshuri no kuba ari ubwa mbere akoze icyaha ari byo byatumye asubikirwa igihano.