Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zlensky, yateguje ingabo z’u Burusiya ko zigiye kurimbuka mu gihe zitamenya ubwenge ngo zive vuba muri Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Mata 2023 ubwo yasuraga ishuri ingabo z’u Burusiya zari zafashe bunyago, yabajijwe icyo igihugu cye giteganya ku rugamba kirimo n’ingabo z’u Burusiya.
Yasubije ati: “Ngiye guha abaterabwoba bo mu Burusiya amahirwe yo kwitegura igikorwa cyacu cyo kubohora igihugu. Ariko bizaba, bagomba kubimenya. Baracyafite igihe cyo kugenda ariko nibitaba ibyo, tuzabarimbura.”
Umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner PMC wifatanya n’ingabo z’u Burusiya muri iyi ntambara, uherutse gutangaza ko nyuma y’imirwano ikaze yamaze iminsi myinshi, wafashe umujyi wa Bakhmut muri Leta ya Donetsk.
Umugaba w’ingabo za Ukraine zirwanira ku butaka, Gen. Oleksandr Syrsky, yatangaje ko ari ibinyoma by’umwanzi. Ati: “Umwanzi ari gucika intege, agashaka guhisha ugutsindwa kwe akoresheje ibinyoma by’uko Bakhmut yaba yafashwe. Ariko ukuri ni akazi katanze umusaruro k’ingabo za Ukraine kahinyuje umuhate w’abacengezamatwara b’Abarusiya.”
Mu gihe Gen. Syrsky yemeza ko Abarusiya bacitse intege, nk’uko Kyiv Post yabitangaje, Zelensky aremeza ko imbaraga z’ingabo za Ukraine zo ziri kwiyongera umunsi ku wundi. Ati: “Buri munsi turi gukomera. Buri munsi turi gusatira umunsi Leta y’iterabwoba izishyuriraho.”
Intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine bwayise ibikorwa bya gisirikare byihariye. Imaze amezi 13 arengaho iminsi kuko yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022.