Dosiye ya Junior Giti na Chris Eazy bari bamaze igihe bakorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yagejejwe mu Bushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru ko urwego avugira rwamaze kugeza mu Bushinjacyaha izi dosiye.
Ati “Nsengimana Rukundo Chistian, Bugingo Bony na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko yo kwa muganga y’impimbano itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023. Bakurikiranywe badafunze.”
Nsengimana ni we Chris Eazy mu gihe Bugingo ari Junior Giti. Bivugwa bombi bakoresheje urwandiko baregwa nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo bari batumiwemo muri Musanze Caves Hotel i Musanze ku wa 14 Mutarama 2023.
Uwahaye igihe amakuru, yavuze ko aba bananiwe kujya kuririmba mu gitaramo i Musanze no gusubiza amafaranga bari bahawe, bagahitamo gukoresha urwandiko ruhimba ko Chis Eazy arwaye kandi ko yahawe ikiruhuko cyo kwa muganga.
Byabaye muri Gashyantare 2023 ubwo Chris Eazy yari yasabwe na RIB kwitaba akisobanura ku iperereza yari ari gukorwaho.
Ubuyobozi bwa hotel yagombaga kuririmbamo bwifuza ko uretse gusubizwa amafaranga bahabwa n’indishyi z’igihombo bagize uwo munsi. Bivugwa ko Chris Eazy yari amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw kugira ngo azaririmbe.
Junior Giti yari yatangarije igihe ko iby’igitaramo cy’i Musanze aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n’abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.
Bivugwa ko Junior Giti amaze kubona ko batakitabiriye igitaramo cy’i Musanze yaje gushaka umuganga umuha urwandiko rugaragaza ko umuhanzi we arwaye ndetse akeneye akaruhuko. Uyu muganga ngo yakoze uru rwandiko ariko ntaho yahuriye na Chris Eazy ngo amusuzume.
Uru nirwo rwandiko rwifashishijwe bagaragaza ko uyu muhanzi igihe yari kwitabira igitaramo, yagombaga gukorera mu Karere ka Musanze yari arwaye ndetse yari yasabwe na muganga akaruhuko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo gucukumbura rwaje gusanga iyi nyandiko ari impimbano nkuko amakuru ahari ahamya ko na muganga yaje kubyiyemerera ko yarubahaye atigeze ahura n’umurwayi.
Mu gutanga ubutumwa, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda guhimba cyangwa gukoresha inyandiko y’impimbano cyangwa itavugisha ukuri kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ati “Abantu ntibari bakwiriye kwikururira mu bibazo bidakenewe. Ugendeye ku rugero rw’aba bari gukurikiranwa muri iki cyibazo, ni ibintu byagombaga kwirindwa. Mbere yo gukora ikintu bajye babanza kwibaza niba ibyo bagiye gukora nta ngaruka bifite. Abantu barasabwa kugira ubunyangamugayo no kuba abanyakuri nibyo bifasha kwirinda ibyaha.”
Ikindi yakomojeho ni ukwibutsa umuntu wese ujya gukora icyaha ko atekereza ko RIB itazabitahura yibeshya cyane. Ati “Ubushobozi n’ubushake bwo gutahura no kugenza ibyaha Abagenzacyaha barabufite, bityo rero abantu barasabwa kuzibukira.”
Ibyaha Junior Giti na Chris Eazy bakurikiranyweho bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo iteganya ko baramutse babihamijwe n’Urukiko bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarengeje miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.