Mbabazi Shadia umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse no mu mahanga, aho aza mu bambere bakurikirwa cyane ndetse akaba anabikuramo agafaranga gatubutse.
Muribuka ko uyu mudamu w’abana babiri ko yigeze gutabwa muri yombi mu karere ka Rutsiro, ubwo we, King James, K8 Kavuyo n’abandi bari kumwe bafatirwaga muri ako karere barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVI-19 bahita babata muri yombi.
Aganira n’inshuti ye Muchomante uba muri leta z’unze ubumwe z’Amerika binyuze ku rubuga rwa Instagram aba banyarwandakazi bose uko bari kumwe ubwo batabwaga muri yombi bibukiranyije icyo gihe ari nako banyuzamo bagatera urwenya ku bijyanye n’ubuzima ubwo bari muri gereza.
Muri iki kiganiro cyacaga live kuri Instagram Shadyboo yavuze ko no muri gereza yaslayinze gusa akabura telefone ngo ajye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ngo yifate n’amafoto ngo atwikire rimwe kahave.
Yakomeje avuga ko agiye kuvugisha ukuri maze ahishura udushya we na Muchomante bahakoreye yumva atazibagirwa ati:”Man twarasireyingaga ……ngo slay queen cherie hariya niho nasireyinze ndumirwa! ikintu cyari kibuze ni ugufata fone nkasinapinga cyangwa amafoto”.
Yakomeje avuga ku buryo basireyinze muri geraza maze atanga urugero rw’ibyo bakoze umunsi umwe bacyibyuka ati:“Twarabyutse turitegura twisiga make up umunwa turawududubiza hanyuma dushyiramo lunete turavuga ngo tugiye ku bwiherero dusohoka twambaye amasakoshi wumve ukuntu byatwokamye! Rero ibintu byo kumbwira ngo Slay Queen, ariko kubera iki bumva ko Slay queen ari ikibazo cherie ? Njyewe mbona nta kibazo birimo!”
Yahize avuga ko we ari Slay Queen ubikora mu buryo bwiza avuga ko ababimwita ntacyo bimutwara kuko ntacyo byamuhinduraho. Yakomeje avuga ko umuntu ’utarafungwa mu Rwanda adatwika’ icyakora anashimangira ko bafunzwe bitaweho ashimira Polisi y’u Rwanda anavuga ukuntu gufungwa yabikuyemo isomo. Ati:“Ngomba gushimira Polisi y’u Rwanda bampaye akanya ko kwitekerezaho nkareba kure ubundi ntabwo narebaga kure kuko amaso yanjye afite ikibazo cyo kureba kure”
Muri iki kiganiro, abafana nabo ntibari baboroheye kuko nabo bagendaga bababaza ibibazo bitandukanye harimo n’uwamubajije aho ari ubu maze amusubiza ko ari mu gihugu cya Nigeria muri gahunda atashatse kuvugaho.
King James, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo hamwe n’abandi bari kumwe barimo na Muchomante bafatiwe mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 hafi y’ikiyaga cya Kivu, bose hamwe bakaba bari umunani.