Umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri.
Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 mu Mudugudu w’Umucyo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo, icyaha akekwaho akaba ngo yaragikoze tariki ya 19 Werurwe 2023.
Amakuru avuga ko umugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana yabaga muri uru rugo, afitanye isano n’umugabo waho. Bivugwa ko bajyaga banamusigira uyu mwana w’imyaka ibiri bakirirwana ari naho yaboneyeho akamusambanya ubundi akamubuza kubivuga kugeza ubwo nyina abibonye ari kumusiga amavuta nyuma yo kumwoza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yavuye kwa muganga yagaragazaga ko uwo mwana w’imyaka ibiri imyanya ye y’ibanga yangiritse kubera gusambanywa.
Ati “ Uyu mwana yarasambanyijwe ntibyahita bimenyekana bimenyekana ari uko nyina ari kumusiga amavuta, amukozeho umwana arataka aramubaza ngo byagenze gute, umwana atangira kurira avuga ngo arankubita, uwo mugabo aba iwabo ni uwo mu miryango ni nawe wahise ukekwa kuko birirwanaga.”
Yakomeje avuga ko nyuma ya raporo ya muganga igaragaza ko uwo mwana yasambanyijwe inzego z’umutekano zagiye kumufata zisanga yagiye gusenga ziramutegereza aza gutabwa muri yombi aho kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.
Gitifu Kagabo yakomeje asaba ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakirinda guhugira mu kazi ngo bumve ko abana bo mu miryango yabo babana aribo baharira kubarerera abana.
Ati “ Ababyeyi turabasaba kwita ku bana babo ntubabatererane ngo bumve ko kubasigira abantu bo mu miryango yabo babana bihagije, buri mwana wese yaba umuhungu yaba umukobwa yasambanywa, nibamenye uko bakurikirana abana babo umunsi ku munsi babavugishe bamenye imibereho yabo be guhugira mu kazi.”
Kuri ubu iperereza ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru ya nyayo niba koko uwo mugabo ariwe wasambanyije uwo mwana w’imyaka ibiri.