Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ya vuba hari abantu bafunzwe bazarekurwa by’agateganyo kubera ko zimaze muri gereza igihe kirenze, kingana cyangwa cyenda kungana n’icyo amategeko ateganya ku byaha zikurikiranweho.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023.
Yari yitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
Bari barimo kuganira ku byagaragajwe na Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023.
Ni raporo igaragaza ko hari ubucucike muri za kasho na gereza ahanini usanga biterwa no kuba hari abantu bamara igihe bataraburana; urugero ugasanga nk’umuntu afungiye kuba yaribye inkweto ariko amaze amezi 12 ataraburana, kandi wareba igihano cye aramutse ahamwe n’icyaha adashobora kurenza igifungo cy’amezi atandatu.
Depite Nizeyimana Pie ati “Hari abantu bashobora gufungwa imyaka ibiri bari ku minsi 30 ariko inshuro nyinshi iyo ugiye kubara hari igihe usanga biterwa n’uko uwo muntu nta mwunganizi afite.”
“Ugasanga ufite umwunganizi mu mezi abiri yaburanye, ugasanga hari umuntu umaze amezi atandatu, umwaka […] ataraburana. Urumva ko uwo muntu hari uburenganzira bwe ashobora kuvutswa.”
Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu atinde kuburana biterwa n’impamvu nyinshi ariko hari gushakwa uburyo zose zavanwaho.
Ati “Ihame riri mu mategeko ni uko umuntu aburana ari hanze keretse iyo bibaye ngombwa ko aburana afunzwe by’agateganyo kugira ngo urubanza rukomeze kuko hari abafungwa bigaragara ko ari ngombwa ndetse byanasabwe n’inkiko.”
Ibindi biteganyijwe harimo gushyiraho ikoranabuhanga rigaragaza igihe umuntu yafashwe, igifungo kinini ashobora kuba yakatirwa aramutse ahamijwe icyo cyaha aba akekwaho.
Minisitiri Dr Ugirashebuja ati “Mu gihe tubona ko ari igihano kigufi, ni byiza ko bamwe baburana bari hanze ariko n’igihe baburana bafunzwe by’agateganyo mu gihe twabona ko bamaze igihe bafunze cyenda kwegerana n’igihano, ni byiza ko bazajya barekurwa bakajya bakomeza kwitaba ubutabera.”
Ubusanzwe gufungwa by’agateganyo biba byasabwe n’Ubushinjacyaha, mu gihe bibaye ngombwa ko uwo muntu arekurwa, Ubushinjacyaha buzajya busubira imbere y’Urukiko rusabe ko uwo muntu aba arekuwe.
Ibi ariko bitandukanye cyane n’uburyo bwo gufungura by’agateganyo ababa barahamijwe ibyaha, aho barekurwa binyuze mu mbabazi bahabwa n’Umukuru w’Igihugu cyangwa Iteka rya Minisitiri.
Minisitiri Dr Ugirashebuja avuga ko ubu buryo bushya nta tegeko ribugenga rizabaho ahubwo ari ukuvugurura imikorere mu rwego rw’ubutabera.
Ati “Ubu ni ibisaba ko dufatanyije muri uru runana rw’ubutabera, Umushinjacyaha yajya areba izi manza, akareba izo yageza mu nkiko zikaburanwa abazirimo badafunzwe.”
Yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo turebe ko abantu tutazagira hato na hato tukagira abantu bafungwa bakarenza igihe bari gukatirwa n’inkiko iyo baza guhamwa n’icyo cyaha.”
Minisiteri y’Ubutabera igaragaza hamaze gukorwa urutonde rw’abashobora guhita barekurwa mu bihe biri imbere ndetse ngo abashobora kurebwa n’icyo cyemezo bagera mu 100.