Umushumba Mukuru w’Itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte, yigaramye ibyo gushishikariza abashakanye kureba ’pornographie’ aho gusenya kubera kutamenya uburyo bwiza bwo gutera akabariro.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Shene ya YouTube ya 3D TV, Bishop Mukanziga, yavuze ko abakurikiye ikiganiro bafite ikibazo nk’icyo [kudashimishanya mu buriri] bakwiye kwicara bagahitamo uburyo bubabereye.
Ati “Abashakanye bakwiye kwicara bakavuga bati wenda ntabwo ubu buryo butubereye, dushobora gukora ubu n’ubu. Umwe wenda akavuga ati simbuzi bakitabaza internet, bakarebaho, bakareba video zitandukanye bakabyiga bakabikora […] urugo rukagenda neza.”
Benshi bahise bumva ko ayo mashusho umugabo n’umugore barebana bonyine kandi akabigisha ibyo batazi mu gikorwa cyo gutera akabariro ari ’pornographie’ bamwe bakunze kwita amashusho y’urukozasoni.
Mu kiganiro na Igihe, Bishop Mukanziga, yasobanuye ko atigeze ashishikariza abashakanye kureba pornographie kandi hari amatorero abifata nk’ikizira.
Ati “Njyewe sinigeze mvuga pornographie, abanyamakuru baba biyandikira ibyo bishakira. Ngira ngo wumvise ikibazo yambajije, rero nashakaga kumvikanisha ko uburiri cyangwa igitanda bidasenya ingo z’abubatse, ari ibintu bo ubwabo bagombye gushyira hamwe nk’abantu babana bakaba bakifashisha ikoranabuhanga dore ko igihugu cyateye imbere. Gatanya zikagabanuka aho kuba basenya kubera igitanda.”
Yavuze ko icyo yari agamije ari ugutanga ubutumwa bugamije kugabanya umubare wa za gatanya mu miryango biturutse ahanini ku kutanyurwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.
Ati “Ubutumwa nashakaga kumvikanisha ni ukugira ngo umuryango wubakike he kubaho gatanya ziturutse mu kuba abantu baryamana mu buryo butabashimishije bombi kandi ari bakuru, ari abanyabwenge ndetse bashobora kubiganiraho bo ubwabo bakifatira umwanzuro.”
Yakomeje agira ati “Intego nyamukuru ni ukurwanya gatanya iturutse mu mibonano mpuzabitsina itabanyuze ariko sinigeze mvuga ijambo pornographie.”
Yagaragaje ko ubutumwa yatanze atigeze avugamo ijambo pornographie kandi ko kuba abantu barabivuzeho cyane nta kibazo byamutera.
Ati “Iyo umuntu atavuze ikintu, uba wumva ntacyo bitwaye kuko umuntu yagombye kumva ikiganiro cyose. Niba ubutumwa natanze ntarigeze mvuga pornographie kubera iki ari yo batwaye. Ntabwo nigeze mvuga pornographie nukuri.”
Bishop Mukanziga yashimangiye ko itorero ryubakwa uhereye ku kubaka umuryango utekanye kandi ko abantu bakwiye kubanza kubisobanukirwa.
Ati “Ireme ry’itorero ni umuryango. Ireme ry’igihugu ni umuryango, tutawufite tuba tubura byinshi. Njyewe mpangayikishwa na gatanya kurenza ibintu byose, kuko itera ibibazo byinshi.”
Yagagaje ko gatanya zigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abashakanye ndetse zikagira ingaruka ku babakomokaho ndetse n’itorero muri rusange bityo ko bikwiye guhagurukirwa.
Nyuma y’uko iki kiganiro kigiye hanze abantu batandukanye bagaragaje ko batabyumva kimwe n’uyu muyobozi w’itorero nubwo hari abagaragazaga ko bamushyigikiye cyane ko ari ibintu bidakunze kuvugwa na benshi.
Yasabye abanyamadini kuganiriza imiryango y’abagize itorero cyangwa idini runaka hagamijwe kugira uruhare mu kabaka umuryango uhamye. Bishop Mukanziga yasabye abamukunda kwima amatwi ibiri kuvugwa ahubwo bagakurikira ikiganiro yakoze uko cyakabaye kugira ngo biyumvire ubutumwa yatanze.