Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushyira mu bice bitandukanye imihanda izwi nka “routes à péage” aho ikinyabiziga kiyikoresha ari ikiba cyishyuye. Amafaranga yishyurwa aba ari ay’umushoramari wubatse uwo muhanda, bigakorwa kugira ngo agaruze ayo yatanze.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, yasuzumye umushinga w’Itegeko rishya rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko ingingo ziri muri iri tegeko zizasubiza ibibazo bigaragara mu gutwara abantu n’ibintu muri rusange.
Ati “Ni itegeko rije gusa nk’aho rituma ubwikorezi cyangwa uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bunozwa kurusha uko bwari bumeze.”
Iri tegeko rigena imihanda yihariye haba mu kuyikoresha, kuyicunga no kuyigendamo muri rusange. Ni imihanda irimo n’iyo bizajya bisaba ko uyigendamo yishyura.
Nk’urugero rw’umuntu ushobora kuva ku Kimironko agiye mu Mujyi akaba aziko inzira asanzwe anyuramo zirimo umubyigano w’imodoka kandi ashaka kwihuta, itegeko rigena ko ashobora kwishyura akanyura mu muhanda utarimo umubyigano.
Minisitiri Dr Nsabimana ati ‘‘Ni ibintu bimenyerewe ku Isi mu bihugu byateye imbere, ntabwo buri gihe leta ariyo igira uruhare rwo kubaka ibikorwaremezo, hari aho biba ngombwa ko n’abashoramari bubaka ibikorwaremezo cyane cyane nk’imihanda.”
“Iyo mihanda rero nayo iyo bayubatse hari uburyo amafaranga bagenda bayagaruza, biterwa n’uko inzego zagiye zumvikana. Iri tegeko niryo riza kuduha ubwo bubasha, cyangwa niba n’uwo mushinga ugiye kuza uzasanga hariho itegeko.”
Yakomeje agira ati “Ni imihanda ikoreshwa mu gihe ushaka kwihuta, udashaka gukoresha inzira zirimo umubyigano w’imodoka […] ni uburyo mu by’ukuri bufasha mu gutuma imigenderanire cyangwa kuva ahantu hamwe ujya ahandi bishobora kwihuta.”
Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko kuba hari imihanda ishobora kwishyuzwa bitavuze ko ari ibintu bigamije gushyira umuzigo ku muturage.
Ikindi ngo bizakorwa ku mihanda mishya iteganywa kuzubakwa muri Kigali irimo n’urimo gutekerezwa uzaba uzenguruka Umujyi wa Kigali wose.
Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo umuhanda uyu n’uyu urafunzwe cyangwa se umuturage udafite ubushobozi ntashobora gukoresha uwo muhanda. Ushobora kuvuga uti ndajya ahantu mu minota 30 cyangwa ndahitamo uriya muhanda.”
“Wowe ushaka kujya ahantu mu minota 30, ushobora kuvuga uti ndakoresha uriya muhanda bitewe n’uko wifite [ubushobozi bwawe]. Ikindi kandi imihanda yishyuzwa ntabwo ari ukuvuga ngo hajyaho imisoro ihanitse.”
Izindi mpinduka zizazanwa n’iri tegeko ni izijyanye n’inyito y’imihanda aho izahabwa izijyanye n’igihe kugira ngo abagenda muri Kigali babashe kumenya ahantu by’umwihariko abakoresha ikoranabuhanga rya ‘Google Map’ cyangwa ‘GPS’.
Ati “Ni ukugira ngo bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu. Imihanda n’ubundi isanzwe yitwa amazina ariko ni ukunoza ku buryo ushobora gutwara imodoka ukaba wagera ahantu bitakubangamiye.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Munyangeyo Théogène, yavuze ko iri tegeko rigiye gukemura ibibazo byinshi cyane bitewe n’ingingo nshya zirimo.
Hari nk’ingingo iteganya ko abatwara abantu mu buryo bwa rusange kandi barabigize umwuga, bazajya baba bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko nyuma bakanahabwa impamyabushobozi ibemerera gukora uwo mwuga.
Depite Munyangeyo ati “Uruhushya ni urwo gukora umurimo runaka ariko impamyabushobozi ku bantu bari mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu. Kubona permit byo ni ngombwa ariko hari amahugurwa yajya atangwa nyuma.”
“Impamvu yabyo ni ukunoza umurimo, hari abantu baba barize gutwara ikinyabiziga ariko baba bakeneye no kuvuga ngo si wowe wenyine utwaye ikinyabiziga, ufite no kumenya ko utwaye abandi bantu.”
Uyu mushinga w’itegeko ugiye gusimbura Itegeko rigenga imihanda mu Rwanda mu kuziba icyuho mu mategeko asanzwe no kugenga ibikorwa bitari bifite amategeko abigenga.
Ibyo bikorwa birimo gutwara abagenzi n’ibicuruzwa, inzira za gari ya moshi no gutwara abantu n’ibintu ku mazi.
Hari kandi iyubakwa, imicungire n’isanwa by’inzira ya gari ya moshi no gutwara abantu n’ibintu muri gari ya moshi n’ibyaha n’ibihano n’amakosa yo mu rwego rw’ubutegetsi n’ibihano bijyanye nayo.
Umushinga w’itegeko wavuye muri Guverinoma ufite ingingo 224, aho nyuma yo gusuzumwa na Komisiyo ingingo zageze kuri 204. Mu gusuzuma uwo mushinga hakuwemo ingingo 38, hongerwamo ingingo nshya 18 mu gihe ingingo 182 zakorewe ubugororangingo naho enye zemejwe uko ziri.