Abakora mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura muri Kenya bifashishije kajugujugu za gisirikare mu kurasa ku ndiri y’abajura mu duce tunyuranye muri iki gihugu.
Mu duce twarashweho harimo na Tandare kari karabaye indiri y’abajura kandi bikagira ingaruka ku mutekano w’abaturage.
Abaturiye ako gace byabereyemo bavuze ko bumvise ibiturika n’ibisasu birenga 10 byarekurwaga na kajugujugu za gisirikare.
Inzego z’umutekano muri Kenya ziteguye gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bikomatanyije byaba ibyo ku butaka no mu kirere bigamije kuvumbura indiri z’abajura n’abateza umutekano muke mu Majyaruguru y’iki gihugu.
Biteganyijwe ko itsinda rizakorera ku butaka mu gushakisha abajura n’abica abaturage rizaba rigizwe n’abasirikare, Polisi y’Igihugu, imitwe idasanzwe nk’ushinzwe ubutabazi bwihuse, Ishami rirwanya ubujura, GSU n’abandi batandukanye.
Ku bijyanye n’ibikoresho bigomba gukoreshwa Leta yagaragaje ko hazaba harimo imbunda zirimo n’iziremereye kubera ikibazo cy’umutekano muke kiri muri aka gace.
Ibi bikorwa ngo bigamije gucogoza ubujura n’ikibazo cy’umutekano muke cyibasiye uduce tugera kuri dutandatu turimo Baringo, Samburu, Laikipia, Turkana, West Pokot, Elgeyo Marakwet ari naho Guverinoma yamaze kohereza abasirikare n’ibikoresho.
Amakuru avuga ko atari muri utwo duce gusa ahubwo abasirikare boherejwe mu bice birenga 30 by’igihugu.
Hari na tumwe mu duce twamaze gushyirwa mu murongo utukura ku buryo byatangajwe ko umuntu uwo ari we wese ushobora gusangwamo azafatwa nk’umwe muri abo banyabyaha cyangwa uwo bakorana.
Inzego z’umutekano muri Kenya zigaragaza ko ibi bikorwa byitezweho umusaruro wo guhashya ubujura bwari bumaze gufata indi ntera na cyane ko hari amakuru zifite ku bayoboye udutsiko tw’amabandi muri ibyo bice.