Uwari umunyamakuru w’imikino kuri Fine FM mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko rw’Ubujurire Taifa Bruno yavuze uko yari yivuganye umupadiri wo ku kigo cy’ishuri yigagaho ubwo yigaga mu mashuri abanza.
Ibi yabitangarije mu kiganiro cy’imikino ubwo yakoraga kuri City Radio aho yatangaje ko yakubise umupadiri wayoboraga ikigo yigagaho maze anahita ava mu idini ry’abakatorika ahindura idini.
Ubwo yavugaga kuri aya mabara yakoze, mugenzi we bakoranaga ikiganiro yaramubajije ati: “Ngo wakubise Umupadiri? Umusasaridoti?
Undi nawe ati:“Umupadiri naramunyoye. Naramwanuye, none se ko yatubuzaga, naragiye ngiye kwisoromera amacunga ndayafata niyambariye agakabutura k’ishuri ka kaki ari nabyo twasenganaga, noneho nashimo amacunga abiri andi nyafata mu ntoki, uwitwa padiri Karoli ati we hagarara aho”
Yakomeje avuga kubera ko yari azi ko hari akazu bajyanagamo abanyamakosa bakabafungiramo yashatse uko yikura mu nzara zuwo mu padiri wari umumereye nabi amukubita inshyi niko kumwishikanuza amukubita ingumi undi nawe aramurekura maze ariruka.
Ati:”Naramucunze ari kureba inyuma narekuye ikintu bita urushyi ruraza no mu gihumbi ngo puu, ewana yararekuye mpta nsimbuka umuferege”
Yavuze ko nyuma yaho yahize azibukira kugaruka kwiga kuri iryo shuri ndetse ahita ahindura idini yasengeragamo
UMVA AMAJWI HANO MUNSI