Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda Sam Karenzi yatangaje ko yamaze kwegura ku myanya w’ubunyamabanga bw’ikipe yo mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda ya Bugesera fc.
Ni mu ibaruwa uyu munyamakuru akaba n’umuyobozi wa Fine FM ikorera mu mujyi wa Kigali, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe aho yavuze ko yeguye ku mwanya yari ashinzwe w’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Bugesera FC avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Ati “Mbandikiye ngira ngo mbamenyeshe ubwegure bwanjye nk’Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC. Icyemezo gishingiye ku mpamvu yanjye bwite kandi ndabizeza ubufasha ku Ikipe yanjye nkunda ya Bugesera FC mu gihe bwaba bukenewe.”
Sam Karenzi yanavuzweho ko ashobora kuba ari mu bantu bazavamo umunyamabangamukuru w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ariko yaje kubitera utwatsi avuga ko atazi aho ababivuga babivana.
Uyu munyamakuru w’imikino ukomeye cyane yakoze kuri radio Salus mu gihe kingana n’imyaka umunani nyuma ajya kuri radio 10 aho yanayibereye umuyobo by’igihe gito kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Fine FM ndetse akaba akora ikiganiro cy’imikino cyitwa ”Urukiko rw’ubujurire” hamwe na bagenzi be bavanye kuri radio10.