Umukinnyi wa filime nyarwanda Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya Series akomeje kubwirwa amagambo akarishye n’abafana be nyuma yo gutangaza ko ari we mukobwa mu Rwanda ugifite urukundo rwinshi.
Ibi yabitangaje ku rukuta rwe rwa twitter aho yashyizeho ifoto ye maze ayiherekesha amagambo agira ati: “Ubundi ninjye Munyarwandakazi ugifite urukundo nyarwo”
Aya magambo yatangaje benshi bahise bamusamira hejuru aze si ukumusomera karahava bamwibutsa ukuntu buri cyumweru ahinduranya abagabo nk’uhinduranya imyenda yo kwambara, dore ko amaze gutandukana n’abasore barenga batatu.
Uwitwa Felix yamusubije agira ati: “Kandi bivugwa ko umaze gutandukana n’abagabo benshi mugihe gito? Cyangwa wamugani kubera kukubana rwinshi urukunda benshi ku buryo bikunaniza kumarana numwe igihe kirekire? “
Uwitwa Ndahimana nawe yunzemo ati: “Reka ntutuyobye nukuntu nta mugabo mumarana icyumweru”
Benshi mu bamukurikira kuri twitter bamwibutsaga ibihe bye byahise aho yaranzwe no gukundana n’abasore benshi ndetse kuri ubu akaba yaranatandukanye n’umusore bari baherutse gusezerana hadaciye n’umwaka.
Munezero Aline ni umugore ufite abana babiri bose bafite ba se batandukanye aho ubuheta yabubyaye nyuma yo gushyingiranwa na Lionel Sentore wanatangaje ko atigeze amenya ko Bijoux umugore we yabyaye.
Nyuma yuko abwiwe aya magambo akarishye n’abafana be yagaragaje ko byamukoze ku mutima ndetse anatangaza ko abantu badakwiriye gucira abandi imanza kandi batazi impamvu.
Yagize ati: “Aho kugirango ukomeretse umuntu umubwira amagambo mabi ntibyaruta ukicecekera kuvuga neza bibatwayiki koko ntimugacire abantu imanza. Ndabakunda”
Soma inkuru Bifitanye isano: Lionel Sentore umugabo wa Bijoux yavuze ko yatunguwe no kumva ko umugore we yarabyaye
Bijoux uzwi muri Bamenya yibarutse ubuheta atakibana n’umugabo we
Lionel Sentore yavuze ku byo gutandukana na Bijoux bamaranye amezi atanu barushinze
Ubundi nijye Munyarwandakazi ,ugifite urukundo nyarwo ♥️ pic.twitter.com/2cDSKo7TcR
— Bijoux Official (@Aline1M) March 11, 2023
kubera uhindura abagabo nkuhindura umwenda wimbere
— Ntunyobye (@Hategek80353891) March 11, 2023
Wirirwa mubagabo uhora ushwana nabagabo burimunsi ubwo x ugira urukundo cg urajagarara rek????????
— Joseph Khalifa (@JosephKhalifa14) March 11, 2023