Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yakoze impanuka igonga abantu 4, muri bo batatu bahasiga ubuzima undi akaba arembeye mu Bitaro by’i Nyanza.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Shinga, Akagari ka Masangano mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe, 2023. HOWO ifite Plaque RAF 339 A yavaga mu Karere ka Bugesera yerekeza i Nyanza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yatangaje ko uwari utwaye iyi modoka yageze muri kariya gace agonga abantu 3 bari ku irondo, n’umugore wari uje gutanga ikirego ku kibazo yari afite.
Habiyaremye avuga ko abagabo 2 muri batatu bari ku irondo bahise bahasiga ubuzima.
Ati: “Uwo mugore ni we wapfuye ageze kwa Muganga.”
Umuvugizi yavuze ko uwakomeretse arembeye mu Bitaro by’i Nyanza akaba arimo kwitabwaho. Yavuze ko icyateye impanuka bikekwa ko ari umunaniro w’uwari utwaye imodoka, kuko itigeze ijya ahantu kure.
Yavuze ko impanuka ikimara kuba shoferi na kigingi bahise bacika bakaba bakirimo kubashakisha kugeza ubu.
Abahitanywe n’impanuka ni Zirimogishegesha Andre w’imyaka 38 y’amavuko, Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 52 y’amavuko, na Niyonsaba Elina w’imyaka 43 y’amavuko.
Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikabije Rwagasana Evariste w’imyaka 39 y’amavuko. Imirambo y’abo bantu 3 iri mu Bitaro by’i Nyanza kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe hategerejwe ko ishyingurwa.