Colonel Nshimiyimana Augustin Alias ’Bora Manasseh’ wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yakuriye inzira ku murima abarwanyi b’uyu mutwe bafite gahunda yo gutera u Rwanda, avuga ko kubigerageza ari ukwiyahura bijyanye n’ingabo yasanze rufite.
Muri Kamena 2021 ni bwo Colonel Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero rw’ahitwa Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi iri mu zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mbere yo gushyikirizwa u Rwanda. Kuri ubu ni umwe mu bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo guhererwa amahugurwa amutegurira gusubira mu buzima busanzwe mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze.
Col Nshimiyimana kuri uyu wa Kane tariki 09/03/2023 ubwo yari muri kiriya kigo, yatanze ubuhamya bw’imibereho ye muri Congo Kinshasa mbere yo kwisanga ku butaka bw’u Rwanda.
Yavuze ko mbere y’uko atabwa muri yombi nta gahunda yo gutaha mu Rwanda yari afite, ko ahubwo we na bagenzi be bari bahuje umugambi wo gutera u Rwanda.
Ati: “Twari twariyemeje ko tuzarwanya igihugu cy’u Rwanda, twumva ko tuzagihirika nyine natwe tugategeka, kubera ko abafite ubutegetsi uwanyigishije igisirikare yambwiye ko ari abanyamahanga babutoraguye.”
Kuri ubu abenshi mu barwanyi ba FDLR baracyafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho. Ni umugambi bashyigikiwemo n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko impande zombi zimaze igihe zifatanya mu mirwano Ingabo za Congo (FARDC) zihanganyemo na M23.
Col Nshimiyimana avuga ko umugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda inawuhuriyeho n’umutwe wa Nyatura ugizwe n’ahanini n’Abahutu b’Abanye-Congo ndetse n’imitwe ya APCLS ya Janvier Karairi.
Ni imitwe avuga ko bigoye cyane kuyitandukanya, bijyanye no kuba isa n’iyahindutse umwe.
Ati: “Nyatura tuyishinga, muri gahunda ni uko yagombaga gukorana na FDLR…ariko abenshi bayirimo ni ubundi ni Abahutu bavuga Ikinyarwanda bo muri Masisi na Rutshuru, muri Groupement ya Kahembe. Abo bagomba guherekeza FDLR ikagera mu Rwanda, noneho na yo ikazabafasha gusubirayo kubohoza iwabo.”
“FARDC muri iyi minsi mu ntambara yarwanaga na M23, Nyatura iyirimo, n’iyo mitwe yitwaje intwaro na FDLR. Ni ukuvuga ngo bagaba ibitero bimwe, bakagenda bakajya kurwanya M23 bari mu bitero bimwe.”
Ku bwa Colonel Bora Manasseh, kuba FDLR, FARDC ndetse n’imitwe bakorana bibwira ko bazatera u Rwanda ni uko nta makuru bafite ku gisirikare cyarwo.
Yavuze ko akurikije uko yagisanze asanga gutera u Rwanda ari nko kwiyahura.
Ati: “Impamvu FARDC yirata hariya hakurya, nta makuru ifite ku Rwanda. Uko Igisirikare gihagaze n’uko twe twagitekerezaga muri Congo ni ibintu bihabanye. Ahubwo ni bwo natangiye kuvuga nti ’ehh, kumbi koko turi abiyahuzi’. Urebye uko Ingabo ziyubatse, ukareba nawe uko wirirwaga ubundabunda hariya muri Nyiragongo, ni ukwiyahura.”
Colonel Nshimiyimana Augustin avuga ko mu bishuka FDLR ari amasasu n’imbunda Igisirikare cya Congo Kinshasa kijya kiyiha, ari na yo yishingikiriza ivuga ko izatera u Rwanda. Uyu mugabo avuga ko abagize uyu mutwe bafite ikibazo cyo kutareba kure, bijyanye n’uko amasasu uyu mutwe uhabwa muri iyi minsi ntaho ahuriye n’ayo wagiye uhabwa mu bihe byashize ariko ntagire icyo awumarira.
Indi mpamvu nyamukuru yakomojeho ni uko abagize uriya mutwe nta makuru ahagije bafite ku gisirikare cy’u Rwanda, bijyanye no kuba bigoye kumenya acyerekeyeho.
Yitanzeho urugero ati: “Andi makuru barayabona ariko amakuru ku gisirikare cy’u Rwanda ntayo. Nari ndi mu bantu bashinzwe gushaka amakuru ariko ntayo twabonaga. Ntayo twabonaga sinzi impamvu, wenda nzayimenya ariko sinzi impamvu. Amakuru y’Igisirikare cy’u Rwanda arahishe cyane, kuko ntako tutagiraga rwose kuko nari nshinzwe ubutasi bwo hanze, ariko nageragezaga gusesera wapi.”
Ku bwa Colonel Nshimiyimana, ibyo abagize FDLR barimo ni ukwikirigita bagaseka. Yavuze ko abagize uyu mutwe bibeshya ko abanye-Congo babakunda, nyamara ngo nibamara kubabona ibyo babashakaho bakaba bazabajugunya, dore ko ngo itaba ari n’incuro ya mbere FARDC yihindutse uriya mutwe.
Yaboneyeho gusaba ababishoboye gutaha mu Rwanda, kuko hari abazabyibuka bitagishobotse.