Rutahizamu w’ikipe y’Amavubi na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, Byiringiro Lague waherekaga gusohoka mu Rwanda, yagarutse mu buryo butunguranye.
Mu ijoro rya tariki 7 Werurwe 2023, ni bwo uyu rutahizamu yasezeye ku nshuti ze n’umuryango, afata indege asohoka mu gihugu benshi bibazaga ko agiye gutangira akazi mu kipe ye nshya.
Ubwo yavaga mu Rwanda, yari agiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya gushaka Visa yo kumwemerera kujya gukorera no gutura mu gihugu cya Suède.
Amakuru twamenye, ni uko nyuma yo kubonera Visa muri Kenya, uyu mukinnyi yasabwe n’abayimuhaye kugaruka mu Rwanda kugira ngo abe ari ho ahagurukira yekerekeza muri Suède.
Lague yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko afite itike y’indege yo guhaguruka ku gicamunsi yerekeza ku mugabane w’i Burayi gutangira akazi.
Biteganyijwe ko ahaguruka Saa kumi z’amanywa ajya muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède. Bivugwa ko uyu mukinnyi yaguzwe ibihumbi 80$ ahabwa amasezerano y’imyaka ine.
Iyi kipe iraba ibonye Umunyarwanda wa Kabiri nyuma ya Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019 nk’intizanyo ya Rayon Sports ariko bikarangira abaye umukinnyi wayo bidasibirwaho.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Suède izatangira tariki ya 31 Werurwe 2023 aho kuri uwo munsi ikipe ya Sandvikens IF izakirwa n’iya United IK Nordic.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Byiringiro Lague yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi. Yananyuze mu Bufaransa.