Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwongeye kujuririra urubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma hassan wari ufite televiziyo kuri Youtube ya Ishema tv.
Mu minsi yashize nibwo uyu Niyonsenga yakatiwe n’urukiko rukuru igihano cyo gufungwa imyaka irindwi ndetse akanatanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’amanyarwanda. Ibyaha byose yari akurikiranweho yabikoze muri Mata 2020 mu gihe cya guma mu rugo birimo; Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.
Ubwo yafatwaga RIB yatangaje ko:”yari yarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo ko yafashwe arwanya abamusabaga gusubira mu rugo yitwaza ko ari umunyamakuru amabwiriza atamureba”
Mu minsi yashize mu ijoro ryo ku wa kabiri ubushinjacyaha bwatangarije kuri twitter ko habaye ikosa mu guhamya Cyuma Hassan ibyaha.
Bwatangaje ko bwajuriye ”kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyahacyaravanywe mu mategeko mu mwaka wa 2019”
Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe – gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, gukora umwuga w’itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n’inyandiko mpimbano – hamwe n’igihano yahawe, bigumishwaho
Umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko ibyakozwe n’urukiko rumuhamya icyaha cyavanywe mu mategeko “ni ikosa rikomeye ry’umucamanza ubundi ukwiye kuba azi neza amategeko ahana.”
Yagize ati: “Icyaha kitwa icyaha iyo giteganywa n’itegeko, gifite n’ibihano biteganyijwe n’itegeko, iyo rero itegeko ryakivanye mu byaha bihanwa ubundi ntabwo umucamanza akwiye kuba atabizi kandi ntiyagihanisha umuntu kuko ntikiba kigihari nyine.”
Bivuze iki ku bihano yakatiwe?
Uyu munyamategeko waganiriye na BBC avuga ko mu gihe uregwa yaba ajuririye umwanzuro yahamijwemo icyaha kitakibaho, bishobora kugira ingaruka ku bihano yahawe.
Ati: “Iyo uregwa aregwa ibyaha byinshi, umucamanza mu gutanga ibihano hari uburyo bubiri [ashingiraho]; hari ukureba igihanishwa imyaka myinshi akaba ari cyo umuha, hari no guteranya ibihano bya buri cyaha muri bya byaha byose (umuntu aregwa).
“No ku gihano uwo muntu yahawe rero urumva ntabwo bizaba bigifite agaciro kamwe, ibihano bishobora kugabanuka.”
Ubushinjacyaha mu butumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.