Umugore w’umuzunguzayi ubikorera mu Murenge wa Nyarugenge, yarwanye n’umunyerondo wari urimo kumubuza gukomeza gucururiza mu muhanda bimuviramo gukomereka mu buryo bukomeye.
Ibi byabereye hafi y’isoko ryo mu Karere ka Nyarugenge, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023.
Abari bahari batangaje ko intandaro yo kugira ngo uyu muzunguzayi akomereke byatewe n’uko yambuwe ibyo yari arimo gucuruza agahita afata ubugabo bw’umunyerondo wari ubimwambuye arabukanda.
Bavuga ko ubwo uyu munyerondo yari arimo kwitabara, we n’uwo mugore baguye hasi bimuviramo gukomereka ku gutwi mu buryo bukomeye.
Byukusenge Anitha yagize ati “Uriya mugore niwe wizize kuko bamwambuye ibintu yacuruzaga aho kugira ngo agende ahubwo ahita afata uriya mugabo ubugabo bwe arabukanda nibwo bagundagurana yitabara bagwa hasi arakomereka.”
Umunyerondo witwa Tuyisenge Janvier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu muzunguzayi yamuhohoteye ndetse nta n’uruhare yagize kugira ngo akomereke.
Yagize ati “Njye nari ndi mu kazi mwambuye ibintu yari arimo gucuruza yahise aza arankurura amfata ’ubugabo’ arabukanda noneho cyagihe ndimo kwitabara nibwo twaguye arakomereka ariko sinigeze mukubita.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw’umunyerondo wamubuzaga gucuruza ndetse yakomeretse ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.
Ati “ Ntacyo umunyerondo yamutwaye kuko camera z’umutekano zatweretse ko yamufashe ubugabo akamukanda undi kuko yari arimo kubabara agerageje kwitabara bagwa hasi arakomereka ariko nta ruhare umunyerondo yabigizemo.”
Yakomeje avuga ko uyu muzunguzayi akimara gukomereka imodoka y’umutekano mu Murenge wa Nyarugenge yahise imujyana ku Bitaro bya Kaminuza bya CHUK kugira ngo avurwe.
Mu Murenge wa Nyarugenge cyane cyane rwagati mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu hakunze kugaragara abazunguzayi bakunda guhohotera inzego z’umutekano zirimo DASSO n’abanyerondo iyo bari mu mikwabo yo kubabuza gukora ubwo bucuruzi bw’akajagari.