Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Fm Umwezi Jean Luc Imfurayiwacu yasohoye indirimbo itangiye kutavugwaho rumwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yuko hari n’abandi banyamakuru bari gutungurana bagasohora indirimbo.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’imikino mugenzi we Benjamin Gicumbi yasangije abakunzi be ko mugenzi we yakoze indirimbo ishobora gusohoka vuba maze benshi batangira kwisanzura mu kuyitangaho ibitekerezo bakurikije uko bayibonye.
Ni indirimbo igaragaza uyu munyamakuru ari kubyina imbyino benshi bayobewe iyo ariyo kuko benshi banamusabye kubivamo hakiri kare kuko kuririmba no kubyina atari ibintu bye.
Benjamin Gicumbi yashyize ayo mashusho ku rukuta rwe rwa twitter agira ati:“Mureke impano zacu zose tuzigaragaze maze maze mwihangane mudukundire ibihangano”
Mureke impano zacu zose tuzigaragaze kandi mwihangane mudukundire ibihangano 🙏 pic.twitter.com/yHFnnvs5nM
— Benjamin Gicumbi (@benjamingicumbi) February 22, 2023