Umugore yapfiriye muri Gare ya Nyabugogo iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Nyarugenge ubwo yari agiye gutega imodoka.
Uyu mugore yapfiriye muri gare ya Nyabugogo ahagana saa yine n’igice z’igitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023.
Ababonye uyu mugore bavuga ko yagize isereri ubwo yari agiye gutega imodoka, ahita agwa hasi ashiramo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimisagara, Ahimana Aimable, yabwiye IGIHE ko batazi aho uyu mugore yari avuye n’aho yari agiye kujya.
Yagize ati “Amakuru dufite ngo ni uko yari atashye ahageze afatwa n’isereri yikubita hasi ahita yitaba Imana.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyo yazize.