Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara muri muzika nyarwanda nka Chriss Eazy, yahamagawe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Uyu muhanzi yasabwe kwitaba RIB kuri uyu wa 21 Gashyantare 2023 kuri Station ya RIB ya Nyamirambo.
Mu ibaruwa ihamagaza uyu muhanzi imu biro by’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean de La Croix wanasinye kuri iyi baruwa.
Mu nyandiko ye uyu mugenzacyaha avuga ko icyo uyu muhanzi akurikiranyweho azakimenyeshwa ahageze.
Nubwo hatatangajwe icyo uyu muhanzi akurikiranyweho bivugwa ko yaba yararezwe n’abamutumiye mu gitaramo i Musanze bikarangira atahakandagiye.
Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti akaba umujyanama w’uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iby’igitaramo cy’i Musanze akekwa ko aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n’abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.
Akomeza avuga ko bitewe n’akazi barimo ka Tour du Rwanda, bagerageje kuvugisha umugenzacyaha ngo abe yabaha undi munsi cyane ko bibaye uko byifuzwa baba bishe akazi barimo na byo byakongera kubashora mu manza.
Ati “Icya mbere urwo rwandiko twarubonye mu itangazamakuru, ntabwo bigeze baruduha. Aho nduboneye nagerageje kuvugisha umugenzacyaha wanditse musaba ko yaduhindurira umunsi kuko ari uyu munsi (ku wa 20 Gashyantare 2023) ntituri i Kigali, yewe n’umunsi twahamagajweho tuzaba tudahari. Turamutse twishe akazi rero ngo tugiye kwitaba n’ubundi twakwisanga mu zindi manza.”
Ku rundi ruhande, Junior Giti avuga ko Umugenzacyaha atabashije kubumva, bityo avuga ko bagitekereza icyo gukora kitazabangamira akazi kabo ariko ntibanirengagize uku guhamagazwa.