Umujyi wa Kigali watangaje ko Siporo Rusange izwi nka ‘Car Free Day’ n’Umuganda Rusange byo muri uku kwezi kwa Gashyantare, bitakibaye kubera Isiganwa rya Tour du Rwanda.
Iri siganwa rizenguruka Igihugu mu minsi umunani, riteganyijwe tariki 19-26 Gashyantare 2023. Bivuze ko kubera ibikorwa byaryo Siporo Rusange yari iteganyijwe ku Cyumweru, tariki 19 Gashyantare 2023 ndetse n’Umuganda usoza uku kwezi wari uteganyijwe tariki 25 Gashyantare 2023, bitakibaye.
Umujyi wa Kigali wakomeje ushishikariza Abaturarwanda kuzashyigikira no kwitwararika mu kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Iri siganwa rigiye kuba nshuro yaryo ya 15 kuva ribaye Mpuzamahanga, rizafungurwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, hakinwa Agace ka Mbere kazava i Kigali kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibirometro 115,6.
Muri rusange iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi 100 baturutse mu makipe 20.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.