Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, Nyiransengiyumva Monique, nyuma y’imyaka hafi ibiri yegujwe ku mirimo akabyanga, yongeye gufatirwa ibihano.
Inkuru yabaye kimomo mu karere ka Rubavu muri Mata 2021 ubwo Gitifu Nyiransengiyumva na mugenzi we wa Nyamyumba, Kazendebe Heritier beguzwaga, bashinjwa kugenda gake mu kuzuza inshingano zabo.
Icyo gihe, Kazendebe yeguye “ku mpamvu ze bwite”, ariko Nyiransengiyumva ahitamo kwanga gusinya ku baruwa y’akarere yamusabaga kwegura, akomeza akazi ke.
Ni ikibazo icyo gihe Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko cyagombaga gukemuka hakurikijwe ku cyo amategeko ateganya, aho gusaba Gitifu kwegura.
Komite ishinzwe imyitwarire ku rwego rw’akarere tariki ya 15 Gashyantare 2023 yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Gitifu Nyiransengiyumva, kubera “kwiha ububasha” adafite nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge no kudahagarika inzu yubakwaga binyuranyije n’igishushanyo mbonera cy’akarere.
Amakuru yizewe dukesha bwiza.com avuga ko Gitifu Nyiransengiyumva yahawe ibaruwa imuhagarika mu gihe cy’amezi atatu kubera ko “yatanze uburenganzira bwo kubaka” binyuranye n’igishushanyo mbonera cy’akarere.
Mu bo yahaye uburenganzira bwo kubaka kandi batabyemerewe harimo utuye mu kagari ka Kanyefurwe. Ngo Gitifu Nyiransengiyumva yamwise “umufatanyabikorwa”, amwemerera kubaka iyi nzu, gusa yaje gusenywa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’akarere.
Hari indi nzu yo kuri Goshen ngo Gitifu Nyiransengiyumva yahaye uburenganzira ngo yubakwe kandi akarere kari karanze ko yubakwa kubera ko ikibanza cyayo cyegereye umuhanda cyane, we abirengaho aha umuturage uburenganzira bwo kuyubaka, ariko mu ibaruwa asobanura ko igiye gukorerwa amasuku.
Twashatse kumenya icyo Meya w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga kuri iki gihano cyahawe Gitifu Nyiransengiyumva, nk’uwashyize umukono ku ibaruwa yacyo, ariko inkuru isohotse atarasubiza.