Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umusore n’inkumi bari bafite ubukwe muri iyi weekend ku wa gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.
Aba bageni batawe muri yombi mu mukwabu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB ruri gukora nyuma yaho hari ubujura bukomeye bw’amafaranga yibwe imwe muri banki ikorera mu Rwanda ndetse ko nitabwa uri yombi ry’aba bageni rifite aho rihuriye nubwo bujura.
Umwe mu bo mu muryango w’abafunzwe bari bafite ubukwe, yatangaje ko ubukwe byabaye ngombwa ko baba babuhagaritse.
Yagize ati:“Aho bafungiye twarahamenye…. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nibwo bafashwe, batubwiye ko bafunzwe kubera amakarita ya Banki…”
Uyu asaba ko aba bageni bashyirwa imbere y’ubutabera bakaburana kuko iminsi itanu igenwa ngo bashyikirizwe inkiko yararenze.
Ati “Icyadutunguye ni ukuba twari dufite ubukwe, tukabuhagarika.”