Abaturage bo muri Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, barasaba ipererea ryimbitse nyuma y’aho imirambo 22 imaze gutorwa muri iyi ntara hafi y’uruzi rwa Rusizi kuva mu Kuboza umwaka ushize.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko iyo mirambo ahanini itorwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi rutandukanya ibihugu by’u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, ari naho abaturage basaba iperereza ryimbitse ngo hamenyekane aho iyo mirambo iva.
Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Careme Bizoza, avuga ko imirambo itorwa ishobora kuba ari iy’abanyagihugu b’ibihugu by’ibituranyi. Ngo hafi ya bose, basanzwe ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Imirambo imwe ngo yari yamaze kwangirika, indi ifunitse mu mifuka nk’uko bamwe mu baturage babyiboneye babitangarije abanyamakuru.
Ijwi ry’Amerika ryashatse kumenya icyo abategetsi b’uturere twegereye Uruzi rwa Rusizi mu Rwanda na Congo bavuga kuri icyo kibazo, rihamagara Umwami Kinyoni wa gatatu wo mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Congo na Anicet Kibiriga, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Umwami Kinyoni yatangaje ko adatangira amakuru kuri terefone, mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yari mu nama n’ubutumwa bugufi yandikiwe inkuru yasohotse atarabusubiza.