Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’APARUDE buvuga ko bugiye guhana abanyeshuri 34 kubera ko bakingiye ikibaba mugenzi wabo wanditse ku gikuta akacyanduza.
Ubuyobozi bw’Ishuri ryigenga APARUDE mu Karere ka Ruhango, buvuga ko abarebwa n’iki gihano rusange ari abanyeshuri barangije umwaka ushize wa 2021-2022 bategereje kuza gutwara impamyabushobozi zabo.
Umuyobozi w’iki Kigo Ngaboyayesu Jacques yatangaje ko abigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mashami 2, umwe muri bo yanditse ku gikuta cy’ishuri.
Ngo abanyeshyuri babajijwe uwakoze iri kosa bararuca bararumira. Ngaboyayesu avuga ko Ubuyobozi bumaze kubona ko bamukingiye ikibaba, bwafashe icyemezo cy’uko bose bagomba guhanwa batanze igikombe cy’irangi ryo kuhasiga.
Ati:“Ntabwo twabaciye amafaranga, ahubwo twasabye ko buri wese atanga igikombe cy’irangi mbere yuko atwara Impamyabushobozi ye.”
Yavuze ko icyatumye bafata iki cyemezo, ari uko banze kuvuga uwabikoze tubona ko nta kindi twakora.
Ati:“Igihano cyo cyamaze gufatwa bazaze bitwaje ibyo bikombe by’irangi mbere yo gufata izo mpamyabushobozi.
Cyakora uyu Muyobozi avuga ko abo banyeshuri nyuma baje gusaba imbabazi bose, “badusezeranya ko bagiye kwishyura umukozi uzahasiga, ariko ibyo tubitera utwatsi tugumishaho igihano.”
Bamwe mu babyeyi barerera muri iri Shuri bavuga ko badashyigikiye ukekwaho ayo makosa, ariko bagatangazwa no kuba aho uwo Munyeshuri yanduje hagomba guhwana n’ibihumbi 408000 by’uRwanda.
Umwe muri abo babyeyi yabwiye Umunyamakuru ati:“Igikombe kimwe cy’irangi kigura ibihumbi 12, buri mubyeyi wese muri abo 34 aguze icyo gikombe kuri ayo mafaranga byabasha gusiga ikigo cyose cy’ishuri imbere n’inyuma.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Ruhango Mugabe Aimable avuga ko aribwo yumvise ayo makuru, akavuga ko mu mategeko icyaha ari gatozi ko hagomba gukorwa iperereza ryimbitse uwabikoze akabiryozwa.
Ati: “Ngiye kubibaza Ubuyobozi bw’Ishuri ariko ubusanzwe umuntu ahanirwa ikosa umuntu yakoze.”
Umuyobozi wa APARUDE Ngaboyayesu Jacques yatangaje ko Ikigo cyarangije kuhasiga irangi kuko hasaga nabi, gusa ayo marangi bakwiriye kuza bayafite uko byagenda kose.