Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yifatiye ku gahanga KNC, Sadate na Rutangarwamaboko akoresheje amagambo akomeye ndetse hari n’ushobora kumva ko yakoresheje imvugo ya gishumba.
Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2023, Turahirwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatunguranye agira ati “Abantu nka ba Sadati na KNC bashobora kuba bazi ko Moshions ari akarima ka ba nyina. Na Rutanga utaramenya ko abazimu bakora ari abazima, agakomeza kubashakira mu bapfuye. Muhoneka mwa byo ntazi mwe.”
Ibi Turahirwa abivuze nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2023 hacicikanye amashusho y’urukozasoni arimo umuntu basa ari gusambana n’abasore bagenzi be. We avuga ko ari umuntu wahimbwe basa uri gukina muri filimi igaruka ku buzima bwe.
Ubwo aya mashusho yajyaga hanze abantu bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye, benshi bagaya ibyo bari babonye uyu musore yakoze.
Ku wa 5 Mutarama 2023 mu kiganiro Rirarashe Umunyamakuru akaba na nyiri Radiyo na TV1, Kakooza Nkuliza Charles benshi bazi nka KNC, yavuze ko yiteguye gutwika ishati yari yaraguze muri Moshions nyuma yo kubona amashusho ya Turahirwa wayishinze, asambana n’abandi basore.
Ku wa 13 Mutarama 2023 Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter yavuze ko kubera ibyo Turahirwa yagaragaye akora, nta kindi kintu yatinya. Yagize ati “Umuntu usambana hariya hantu mbona nta kibi kindi yatinya.”
Mu bandi bavuze kuri Turahirwa barimo na Rutangarwamaboko wavuze ko ibyo Turahirwa yakoze atari iby’i Rwanda ahubwo akwiye gucibwa.