Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Burundi aho yitabiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igiye guteranira i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023.
Ni inama idasanzwe yatumiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Mu butumwa Ibiro bya Perezida w’u Burundi byanyujije kuri Twitter nyuma ya saa sita, buvuga ko Perezida Kagame yamaze kugera i Bujumbura.
Abandi bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Felix Tshisekedi wa RDC.
Ubunyamabanga bwa EAC, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu, ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu bihugu binyamuryango.
Ni mu gihe ingabo imirwano hagati y’ingabo za leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 ikomeje ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro bikaba bitaratanga umusaruro n’umubano w’u Rwanda na RDC ugakjomeza kuzamba.
Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 ariko rukagaragaza ko nta shingiro bifite.
Hashize amezi abiri ibihugu bigize EAC byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC ariko bimwe mu bice by’Abanye-Congo byatangiye kuzamagana ku buryo byazamuye impungenge ko iki gihugu gishaka kwivana mu rugendo rurangajwe imbere n’uyu muryango rwo gushaka amahoro.