Umuhanzi nyarwanda umenyerewe cyane mu kuririmba indirimbo zihimabaza Imana Israel Mbonyi akomeje guhabwa urw’amenyo nyuma yo gutangaza amagambo benshi bise ko ateye isoni maze batangira kumubwira byinshi.
Ni amagambo yatangarije ku rukuta rwe rwa twitter aho yagize ati:”Maze arambwira ati:“ Dore amabyi y’abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by’amase y’inka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe”. Aya magambo yayaherekesheje aho yanditse muri bibiliya ko yanditse mu gitabo cya Ezekiyeli 4-15.
Benshi bahise bamusamira hejuru bibaza impamvu mu magambo yose yanditse muri bibiliya ari aya ahisemo gusangiza abakunzi be. Hari undi wamusabye guhita ahanga indirimbo irimo aya magambo.
Uwitwa Ange Uwase yagize ati: “Ubu amagambo yose ari muri iki gitabo ni uyu murongo uhisemo koko”
Uwitwa Benjamin yagize ati: “Egoko burya se uririmba kuriya usize amabyi we? Ibaze bagusize movit ubanza waririmba amajwi nk’aya Rusiferi”
Urabuzwa niki gutera abantu iseseme kumaze kurengwa ibyabo amabyi uwayagukorera nibwo wakumvako nawe ariyo unnya uranyumvirara ubwo utangiye kwiyemera nawe urumva abantu ntacyo bamaze
— Ndayishimiye Emmanuel250 (@Ndayish07225645) February 2, 2023