Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye mu Rwanda ahari kugenda hacicikana amashusho y’Umusore washatse gutungura umukunzi we akamwambika impeta ariko birangira ari we utunguwe no kubengwa ku mugaragaro.
Ni isanganya ryabereye mu mujyi wa Kigali ku nyubako ndende ya Makuza Peace Plaza aho nkuko bisanzwe bimenyerewe umusore n’umukobwa bakunda bigera igihe umwe muri bo cyne cyane umusore asaba umukobwa ko yazamubera umugore amwambika impeta.
Uyu ni umuhango benshi bategura ndetse kenshi banabitegura umukobwa urambikwa impeta atabizi akaza gutungurwa no kuyambikwa. Benshi babikorera ahantu runaka bateguye dore ko hari ababikorera ahantu runaka hateranira imbaga nymwinshi nkuko byabaye kuri uyu musore wabikoreye mu mujyi wa Kigali.
Mu maashusho yakwirakwiye agaragaza umusore wari wabyambariye mu ikote ry’umukara ndetse n’umukobwa wari wambaye ikanzu igaragaza ikibero, aho umusore yapfukamye hasi bizwi nko “gutera ivi” ariko aza gutungurwa nuko umukobwa yahise yirebera hirya amera nkaho nta cyabaye.
Mu majwi yumvikanaga uyu mukobwa yabwiraga umusore ko ari kumuteza abantu akanamusaba guhaguruka cyangwa akigendera.
Ati:“Uri kunteza abantu bro, haguruka cyangwa nitahire”Â
Uyu musore amara umwanya yanze guhaguruka ndetse agaterana amagambo n’uwo mukobwa ariko bikaba iby’ubusa umukobwa ahita afata inzira arigendera asiga umusore agipfukamye hasi yabuze ibyo akora.
Umujama hano kwa makuza plazza ateye ivi baramukatiraðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ abakobwa muzashya😂😂😂😂 pic.twitter.com/CYmc4OKhD1
— Mustapha Kiddo (@MustaphaKiddo) January 26, 2023