Mu mikino y’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yabaye ku munsi w’ejo ku wa kane tariki 26/01/2023, Ikipe y’Umurenge wa Kabatwa yakiriwe n’iy’Umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bigogwe.
Ni umukino wabanjirijwe n’amakipe y’abakobwa ku mpande zombi aho ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’umurenge wa Kabatwa yasezereye iy’umurenge wa Bigogwe ku gitego kimwe ku busa (1-0).
Nyuma yaho, amakipe y’abahungu nayo yageze mu kibuga aho ikipe ya Bigogwe yahererekanyaga neza ariko kureba mu izamu bikanga bigizwemo uruhare cyane n’umunyezamu w’ikipe ya Kabatwa witwa Bernard wari wagoye ba rutahizamu ba Bigogwe.
Abakinnyi b’inyuma ba Kabatwa nabo bari bahagaze neza gusa ku munota wa 35 ikipe ya Bigogwe ibona igitego cya mbere cyatumye abakinnyi ba Kabatwa bacika intege ariko nyuma baza kugarukana imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri.
Igice cya kabiri cyaranzwe no guhererekanya umupira ku ikipe ya Bigogwe ariko Kabatwa ikababuza kugera imbere y’izamu ndetse inacungira kuri Contre-attack aho byaje kubyara umusaruro ikipe ya Kabatwa ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 87 w’umukino ndetse umukino urangira utyo ari ibitego 1-1.
Kubera imvura nyinshi yari yaguye muri iki kibuga cya Bigogwe yatumye cyuzura amazi ndetse n’amasaha yari akuze, byabaye ngombwa ko hitabazwa penalite ariko zimurirwa ku munsi wo ku wa gatanu aho ikipe ya Kabatwa yasezereye Bigogwe kuri penalite 6-5.
Umuzamu w’ikipe ya Kabatwa yafashije iyi kipe kubera uburyo yakuyemo penalite mu gihe uwa Bigogwe nta nimwe yakuyemo dore ko imwe Kabatwa yahushije yayiteye hanze y’izamu.
Bamwe mu bafana b’umurenge wa Kabatwa baganiriye na byoseonline.rw batangaje ko bishimiye iyi nsinzi cyane ko umurenge wa Bigogwe wari wabijeje ko uzabatsinda ibitego byinshi.
Umurenge wa Kabatwa ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu ukaba ari umurenge ukora kuri parike y’Igihugu y’ibirunga ndetse ukaba ukungahaye ku buhinzi n’ubworozi cyane cyane ku buhinzi bw’ibirayi ndetse n’ibireti.
Biteganyijwe ko ikipe y’umurenge wa Kabatwa izahura n’ikipe y’umurenge wa Mukamira kuwa 03 Gashyantare 2023.