Imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali ikomeje gushyirwamo ingufu, aho nyuma yo gukurwaho isakaro, igice gikinirwaho kirimo guhindurwa mbere y’uko u Rwanda rwakira Inama ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe 2023.
Iyi mirimo yatangiye ku wa 4 Mutarama 2023, ubu igeze kure, aho bimwe mu bice bigize Stade ya Kigali byatangiye gusenywa, hitegurwa gushyirwaho ibishya.
Amakipe arindwi yari asanzwe ahakirira imikino yashatse ahandi yimukira. Ayo arimo APR FC, Gasogi United, Gorilla FC na AS Kigali zahisemo Stade ya Bugesera mu gihe Rayon Sports, Police FC na Kiyovu Sports zizajya zikinira i Muhanga.
Mu mafoto dukesha ikinyamakuru Igihe yafashwe ku wa Gatandatu tariki 21 Mutarama, agaragaza isakaro rya stade ryakuweho, hitegurwa gushyirwaho irigezweho.
Tapis ikinirwaho, amazamu n’uruzitiro bigize Stade nabyo byashyizwe hasi, bigiye gusimbuzwa ibishya.
Muri iyi mirimo izamara amezi atatu, hazanavugururwa urwambariro rwa stade nubwo nta myaka ibiri ishize hakozwemo izindi mpinduka.
‘Tapis’ yari isanzwe muri iki kibuga igiye gushyirwa hepfo ya Stade ya Kigali ahazwi nko kuri “Tapis Rouge”, hahoze higishirizwa imodoka, ubu naho hatangiye gutunganywa.
Iki gice ubu kirimo gusizwa neza n’imodoka zabigenewe, kugira ngo hashyirwe ibibuga by’imikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.
Stade ya Kigali imaze igihe itemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yahagaritswe guhera mu Ugushyingo 2021 kubera ko itujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF).