Hari abantu benshi bakunze gukora ibintu bitandukanye batazi ko bishobora kuba byanabaviramo ingaruka zikomeye ku buzima bwabo nyamara hari uburyo bwinshi bwo kwirinda izo ngaruka kenshi usanga zishobora no gushyira mu kaga umuntu.
Byoseonline twabazaniye byinshi ugomba kwirinda igihe umaze gufata ifunguro:
- Irinde kurangiza kurya ngo uhite ujya kuryama
Ni kenshi kandi ni benshi bakora ikosa ryo kuva nko ku kazi ni mugoroba bafite umunaniro ugasanga bicaye gato bategereje ibiryo ubundi bamara kurya bagahita birukankira mu buriri bakaryama ibintu bishobora kuzaguteza ibibazo bikomeye mu buzima bwawe.
Ubundi igogora rihera mukanwa aho ritangirana n’igihe umuntu aba arimo guhekenya ibiryo.Iyo ibi birangiye nkuko twese tubizi ibiryo bica mu muhogo bikagera mugifu. Iyo bimaze kugera mugifu kirabishya kikabihinduramo ibimeze nkamatembabuzi afashe maze kigahita kibyohereza mu murura rutoya.
Muri iki gihe byabiryo byahinduwemo ibimeze nk’uruvange rw’amatembabuzi afashe biba bigiye gufata urugendo rwa metero 6 mu rura rutoya aho rutangira kunyunyuzamo intungamubiri zose ziba zigomba kujya mu maraso, kugira ngo zibone uko zikora akazi kazo ko gutunga umubiri.
Iyo ibi birangiye urura rutoya rwohereza bya bisigarizwa mu rura runini aho biba biri bufate urugendo rwa metero imwe n’igice bigasohoka.
Nibura ibiryo bimara amasaha 4 mu gifu. Nyuma yaya masaha kikabyohereza mu rura rutoya aho bimaramo byibuze hagati y’amasaha 3 n’amasaha 4 birimo gukurwamo intungamubiri mbere yuko bigera mu rura runini.
Ibiryo turya bikomeye tubanza kubikanjakanja kukirango tugabanye ubukomere bwabyo mbere yuko tubyohereza mugifu,gusa ibi ntibiba bihagije.
Igifu kugirango gishobore kugogora ,kifashisha ibyitwa acid gastric. Iyi acid gastric yo ubwayo iyo itari mu gifu gishobora kuyihanganira, ariko iyo ivuyemo ikajya ahandi hantu iyi acide iratwika.
Uko bigenda iyo urangije kurya ugahita ujya kuryama
Iyo urangije kurya ugahita ujya kuryama, kubera ko uba wirambitse iyo imvubura zirekura iyi aside ziyirekuye ihita itemba imeze nkigaruka inyuma mu muhogo ikaba yagira byinshi yangiza.
Zimwe mungaruka zako kanya zihita zigaragara nuko umuntu yumva ameze nkurwaye ikirungurira cg agatura ubwangati cg akumva ameze nk’umuntu uri gushya mu kameme.
Izi n’ingaruka zishobora kugaragara ako kanya ariko kuko uhita uryama ugasinzira ushobora kutazumva.Uko ugenda ubikora incuro nyinshi niko bigenda biteza ibindi bibazo bigaragara nyuma yigihe kinini harimo nko gukunda kurwara ikirungurira,gukunda kugira isesemi,gukunda gutumba inda mumasaha ya ni mugoroba akabeho kaje cg bikaba byanaguteza agakorora kadakira.
Mu rwego rwo kwirinda ibi impuguke zitanga inama yuko umuntu yajya arya kare nibura agategereza isaha imwe nyuma yokurya akabona kuza kujya kuryama.
Aho guhita ujya kuryama wareba television cg ugacatinga n’incuti n’umuryango cg ugasoma amakuru cg igitabo cg ukareba akandi kantu wahugiramo gatumo udahita usinzira.
2.Si byiza kurya ngo uhite ujya koga
Bavuga ko kurangiza kurya ugahita ujya koga, atari umugenzo mwiza kuko nabyo bibangamira igogora.
Igogora risaba imbaraga nyinshi n’ingano nyinshi y’amaraso atembera neza mubice bigize igifu kugirango gishobore gukora neza. Iyo rero urangije kurya ugahita ujya koga bigabanya ingano y’amaraso atembera mubice bigize igifu,bikagabanya ubushyuhe bw’umubiri maze bikabangamira igogora.
Abahanga bakomeza bavuga ko byibuza niba ushaka koga wajya woga mbere yo kurya cg ukoga nyuma yo kurya mu minota iri hagati ya 30 na 45 urangije gufata amafunguro.
3. Irinde kunywa icyayi cg ikawa mugihe urimo kurya
Nubwo abantu benshi tubikunda, kurya iruhande rwawe hateretse agatasi k’icyayi cyangwa ikawa ukarya ugasomeza, ariko zimwe mu mpuguke mu buzima zivuga ko nabyo bidakwiye.
Byibuze ubugomba kunywa icyayi mbere ho isaha cg ukanyinywa nyuma yisaha urangije gufata amafunguro.
4. Irinde kurangiza kurya ngo uhite uhaguruka ugenda hutihuti.
Bitewe n’imiterere yicyo buri wese akora hari igihe usanga ufite isaha imwe yo kuruhuka mugihe cya saa sita. Iyo saha urayifatamo iminota yo kujya mu rugo cyangwa muri restaurant gufata amafunguro uyifatemo nindi minota yo kugaruka ku kazi.
Igihe cyo kuruhuka iyo cyabaye gito uretse kuba bigira ingaruka ku mubiri wacu binagira ingaruka ku musaruro uturuka k’umukozi wakoze akazi ke atabonye umwanya uhagije wo kuruhuka.
Ntago wenda ari ubwambere wumvise ko hari impanuka zabayeho ziturutse k’umunaniro w’abashoferi basinziriye mugihe batwaye bakaza gukanguka bisanga mubitaro cyangwa bakagendera ko. Nibyiza rero ko nyuma yo kurya umuntu aba atagomba guhita afata urugendo ahubwo akabanza agategereza byibuze iminota mirongo itatu akabona ubugenda.
Iyo bitagenze uku usanga ucugushije byabiryo birimo kugogorwa ugasanga ya acid gastic imeze nkishaka kuzamuka mu muhogo maze ukarwara ikirungurira cg ukumva kumwinjiriro w’igifu hadatekanye. Nibyiza kuruhuka byibuze iminota mirongo itatu,ukabona ubuhaguruka ngo ujye kurugendo.
5.Ugomba kwirinda kurangiza kurya ngo uhite ugenda utogeje amenyo.
Ntago ari benshi muri twe bafite umuco mwiza wo koza amenyo buri gihe no mu gihe turangije kurya, akenshi koza amenyo nyuma yo kurya ntago tubyitaho.
Abantu benshi bakunda koza mu kanwa mu gitondo babyutse bagiye kukazi cyangwa bakoza mu menyo kuko mu gitondo babyuka bumva mu kanwa hashaririye cyane. Abandi boza amenyo mu rwego rwo kuyagirira isuku no kwirinda impumuro mbi yo mu kanwa. Ariko koza amenyo birenze ibyo tumaze kuvuga cyane cyane iyo ukunda koza amenyo buri gihe urangije kurya.
Mu kanywa kacu ni hamwe mu hantu habarizwa za mikorobe nyinshi kurusha ahandi ku mubiri wacu. Byibuze mu kanwa ku muntu mukuru watangiye kurya habarirwa microbe zisaga miriyaridi 6 zigabanyije mu moko 700 atandukanye. Gusa izi microbe ntacyo zitwara umubiri wacu kuko zifasha mu murimo wigogora. Ariko biba akaga iyo turangije kurya hakagira udusigazwa dukeya twibiryo dusigara mukanwa.
Iyo hari ibiryo byasigaye mu kanwa, twatunyabuzima duto tuduye mu kanwa kacu ari two microbe duhita twirunda hahantu hasigaye ibiryo tukabicagaguramo uduce dutoya tudashobora kubonesha amaso yacu ku buryo iyo bikunze kuba incuro nyinshi bigeraho tugatangira gucukura amenyo yacu dukurikiyemo ibiryo biba byafashemo.
Ibi biba akarusho iyo ibyo wariye ari ibintu bikungahayemo amasukari kuko isukari ubwayo nayo iri mu bihangara amenyo yacu igatuma avunguka cyangwa agacukuka.
Niyo mpamvu abahanga mu byubuzima batugira inama yo kwirinda kurya ibintu bikungahayemo isukari mu gihe tutari bubone uburyo bwako kanya bwo guhita twoza amenyo yacu. Ibyiyongera kuri ibi ni ukoza amenyo n’umuti wamenyo buri uko urangije gufata amafunguro ariko cyane cyane mbere yo kuryama.
6. Si byiza kurya wambaye imyeka igufashe munda (umukandara)
Nyuma yo gufata amafunguro usanga hari abantu bafungura umukandara, Gufungura umukandara nyuma yo kurya biba bigaragaza ko wariye ibiryo byinshi.
Hari n’urwego umuntu ashobora kurya ibiryo byinshi maze igifu mu buryo kamere kigatuma ubigarura, kungira ngo kibone umwanya wo gukoreramo kisanzuye.
Wenda wowe ushobora kutarya ngo ugere kuri uru rugero, ariko bibaye ngombwa ko ufungura umukandara nyuma yo kurya aba ari ikimenyetso kigaragaza ko wariye byinshi. Nibyiza rero ko mbere yo kurya,wafata amafunguro utambaye imyenda ikuziritse mu nda kugira ngo bikurinde kuba warya ibiryo byinshi utabizi mu gihe ugiye kuryama bikaba byabangamira igogora.