Amashusho y’uburyohe bw’urukundo bya Miss Pamella na The Ben bakoreye mu birwa bya Maldives, ari kwishimirwa na benshi mu bari guhanga amaso uyu muryango nyuma y’icyumweru bibereye muri ibi birwa, aho The Ben yagiye kwizihiriza isabukuru ye ari kumwe n’umukunzi we.
Iyo utereye akajisho hakurya iyo mu birwa aho bibereye ubona ko koko ubuzima ari bwiza ndetse ko isi bamaze kuyigabiza ari babiri, bitewe n’aho baherereye n’ubundi mu birwa byitirirwa “Ibirwa by’urukundo”.
Umunsi ku munsi ukomeje kubakurikirana udakuyeyo amaso ushimishwa n’ibihe bidasanzwe bari kugirana, rimwe na rimwe bagatangira umunsi batembera ibi birwa bigasozwa no koga, kurya no kwishimana .
Mu mashusho twabashije kubona tukayakuramo amafoto, n’ubundi agaragaza ibihe bidasanzwe The Ben na Pamella bari kugirana, agaragaza aba bombi baryamye ku bwato bumwe bari kurya ubuzima, bari ahirengeye batembera, basura ahantu nyaburanga n’ibindi.
The Ben wagaragaje koga mu buryo bwa kinyamwuga, yinjiye mu mazi nk’ifi ari nako Pamella akomeza kumufata amashusho, nyuma yaho Miss pamella yongera kwerekana ibirori bya mbere yakoreye The Ben n’umuteguro waho ukuntu wasaga.
Byari ibirori bibereye ijisho bibanzirizwa no gucanwa k’umuriro, maze Pamella avuga ko ari ibya nijoro mu birwa. Uko yakomezaga gusangiza abantu uko bimeze, yakomezaga kwerekana aho yamuteguriye uko hasa n’uko hameze.
Muri 2019 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, nyuma baza kwerura abakunzi babo bararumenya.
The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore (ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi) ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye muri ibi Birwa bya Maldives ari naho baherereye ubu. Ibi birwa bya Maldives ni bimwe mu birwa bizwiho kugendwa n’abafite agatubutse dore ko bizwiho kugira ama hoteli akomeye kandi yihagazeho.
Tariki 31 Kanama 2022, nibwo The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.