Ku munsi wejo ku cyumweru ubwo Perezida Paul Kagame yitabiraga amasengesho yo gusengera no gusabira Igihugu, Umuhungu we Ian Kagame yagaragaye ari umwe mu bamucungira umutekano bikomeye bazwi nk’aba GP.
Ku wa 04 Ugushyingo 2022, ni bwo u Rwanda rwungutse abasirikare bashya hakaba hari hanarimo Ian Kagame wahawe ipeti rya Sous Lieuteunat nyuma yo kurangiza amasomo ya gisirikare mu gihugu cy’Ubwongereza.
Ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, nibwo muri Kigali Convention Center habereye igikorwa ngarukamwaka cyo gusabira no gusengera Igihugu, akaba ari umuhango witabirwa na benshi mu bayobozi bakuru b’Igihugu harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu makositimu y’amabara atandukanye, n’amashati y’ubururu bw’ikirere na karuvati y’umukara mu basore barinda Perezida Kagame hari harimo n’umuhungu we Ian Kagame wamugendaga hafi acunga ko nta cyaza guhungabanya umutekano we.
Benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima yabo ndetse n’ibyishimo byo kubona umwana arindiye umubyeyi we umutekano.