Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Mutarama 2023, ni bwo uyu murambo wabonywe n’umuntu wigenderaga ajya ku kazi.
Uyu murambo w’umugabo w’imyaka 49 ukimara kugaragara, abaturage bahise bahurura ndetse banatabaza inzego z’umutekano.
Uwitwa Habiyambere yagize ati “Ni umuntu bishe ni ko twabibonye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yemeje ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba.
Yakomeje ati “Ni byo uwo murambo wasanzwe mu ishyamba. Uwapfuye ni uwo muri Kicukiro.”
Amakuru ajyanye n’icyahitanye nyakwigendera ntaramenyekana ndetse iperereza rirakomeje.
Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye imodoka ya polisi yahise iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.