Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ntibwumvikanye n’abateguye igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, nyuma y’uko bagaragaje ko hari utugari umunani tutarimo site zo guturaho nyamara ari ibice bisanzwe bituwe n’abaturage benshi.
Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023 ubwo sosiyete Gistech na Rock Associates zakoraga igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rwamagana zamurikiraga ubuyobozi bw’Akarere igishushanyo mbonera cy’agateganyo ku mikoreshereze y’ubutaka.
Ni igishushanyo kigaragaza uko Umujyi wa Rwamagana uzaba umeze n’indi mijyi iwunganira irimo uwa Nyagasambu, Muyumbu, Nyakariro na Karenge. Ibindi bice bizaba bigizwe na site zo guturwaho no guhingaho.
Muri iki gishushanyo mbonera gishya cyagaragaje ko ubuhinzi bufite 54,83%, ubworozi 0,13% inkengero z’ibishanga 0,95%, inkengero z’ibiyaga 0,83%, ubucuruzi banabamo byihariye 0,50%, amashyamba yihairye 10,34%, inganda zitangiza 0,35%, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 0,13%.
Hanagaragajwe ko hari site ebyiri zo gukoreraho ubukerarugendo zirimo ikiyaga cya Muhazi n’ikiyaga cya Mugesera.
Utugari Umunani ntidufite site z’imiturire
Muri iki gishushanyo mbonera gishya cy’agateganyo hagaragajwemo ko hari utugari turindwi tudafite site zo guturaho, ahubwo ko twose dufite igice cyagenewe ubuhinzi, hakazamo n’igice gito kirimo ibikorwaremezo bya Leta nk’inyubako za Leta, ibikorwaremezo n’ibindi.
Mu tugari twagaragajwe ko twagenewe ubuhinzi nta site zo guturamo zirimo harimo Akagari ka Kagezi gaherereye mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Sovu ko mu Murenge wa Kigabiro, utugari twa Nkungu na Zinga two mu Murenge wa Munyaga.
Hari kandi Akagari ka Cyimbaze ko mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Bicumbi ko mu Murenge wa Mwulire, Kigarama ko mu Murenge wa Nzige ndetse n’Akagari ka Karambi ko mu Murenge wa Rubona.
Ni ibintu abashinzwe ubutaka n’ubuyobozi bamaganiye kure, bagaragaza ko hakwiriye gushakwa uko muri buri Kagari haboneka ibice byo guturamo kuko bitumvikana uburyo abaturage bajya baturuka ahantu kure bakajya gukorera muri utwo tugari.
Banamwana Léobar wari uhagarariye abakoze igishushanyo mbonera, yavuze ko nubwo hari ibibazo byinshi byagaragayemo ngo biteguye kubikosora kugira ngo haboneke igishushanyo mbonera cyiza cyakwemezwa n’inama Njyanama y’Akarere.
Ati “ Igishushanyo mbonera twakoze ni ikizakoreshwa kugera muri 2050 aho mubona hatuwe uyu munsi, mu myaka 30 iri imbere ntabwo ariko hazaba hatuwe hari impinduka zizaba zarabaye niyo mpamvu turi gukora iri genamigambi kuko ntabwo abantu bazakomeza gutura mu kajagari tuzatura muri site zagenwe z’imidugudu ahandi hakorerwe ubuhinzi n’ibindi bikorwa.”
Visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Kamugisha Patrick, yavuze ko hari byinshi bari gushyiramo byibagiranye ariko ko bagiye gufata iminsi 28 yo kujya muri buri Murenge bakagenda bereka abawutuye iki gishushanyo mbonera bakanerekana bimwe mu byo bakeneye kongeramo.
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascene, we yavuze ko hari byinshi babonye byo gukosora avuga ko hari na site zatoranyijwe zo guturamo ariko ngo hari izo basanze barazikuyemo.
Yakomeje avuga ko bagiye gukorana n’abari gukora igishushanyo mbonera kuburyo ngo ikizasohoka ubutaha kizaza gifitiye inyungu umuturage kuburyo ngo batuzwa neza na Leta ikabasha kubagezaho ibikorwaremezo mu buryo bworoshye.