Inzu ihanga imideli ya Moshions yashyize hanze itangazo ryo kugura imyenda bari bamaze imyaka itatu baragurishije, mu rwego rwo kuyivugurura no kongera kuyisubiza ku isoko.
Ni itangazo ubuyobozi bwa Moshions bwasangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho basabye abakiliya babo bafite imyenda bahaguze mu myaka itatu ishize kuyibasubiza ikaba yavururwa igasubizwa ku isoko.
Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa Moshions bwavuze ko ishati bazayigura ibihumbi 60Frw, ikanzu ikaba ibihumbi 45Frw, ikabutura n’ijipo bikagura ibihumbi 35Frw mu gihe ipantalo zo zizaba zigura ibihumbi 45Frw.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, ubuyobozi bwa Moshions bwavuze ko nta giciro cyihariye kizashyirwaho bitewe n’umwenda cyangwa igiciro umwenda wari waraguzwe.
Ibi byose bibaye mu gihe hashize iminsi hari impaka kuri iyi nzu y’imideli nyuma y’amashusho yashyizwe hanze na Moses Turahirwa Moses wayishinze, amugaragaza asambana n’abandi bagabo bagenzi be.
Dearest Clients,
Would you like to sell or give out your Moshions garments?
See below 👇🏽 pic.twitter.com/ijpA6PCrya
— Moshions (@Moshions) January 11, 2023