Nyuma y’imyaa igera kuri ibiri bakoze ubukwe, Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy ndetse n’Umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopiya biravugwa ko urugo rwabo rudahagaze neza nyuma yaho hakwirakwiye amakuru avuga ko Meddy asigaye akubitwa n’umugore we.
Amakuru yo gukubitwa n’umugore kwa Meddy akomeje gusakara hirya no hino mu gihugu yakomeje gushimangirwa na bamwe mu bamenyerewe mu myidagaduro hano mu Rwanda barimo Fatakumavuta na The Cat bombi bavuga ko Meddy yakubiswe n’umugore we nyuma yuko amuhamagaye umunsi wose akamubura yakuyeho telefone ye bivugwa ko yari kumwe n’inshuti ze.
Kimwe mu byababaje umugore we ngo ni uko Meddy yavuye mu rugo avuga ko agiye muri studio gutunganya imwe mu mishinga ye y’indirimbo afite maze ahitirako mu kabari na telefoni ayikuraho byatumye agera mu rugo iwe agasanga umugore we yarakaye agahita amukubita urushyi.
Nubwo ibi biri kuvugwa, yaba Meddy cyangwa se Umugore we nta numwe uragira icyo atangaa kuri aya makuru dore ko hari nabavuga ko ari abashaka kubaharabika mu rugo rwabo.