Mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugege, abagabo bane bakekwaho ubujura n’umukobwa w’imyaka 17 ukekwaho gucuruza urumogi batawe muri yombi.
Mu bafashwe harimo Karegeya Isae w’imyaka 40 ukekwaho kwiba amabuye y’ agaciro na Irafasha Kelly w’imyaka 20 nawe ukekwaho kwiba insinga n’ikoti rya gisirikare.
Hafashwe kandi Nsanzimfura Gaspard w’imyaka 34 ukekwaho gushikuza abantu, Nkurunziza n’umukobwa w’imyaka 17 witwa Ishimwe Nelly ukekwaho gucuruza urumogi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru iby’aya makuru anasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.
Ati “Abaturage turabasaba ubufatanye mu kwirindira umutekano no gutangira amakuru ku gihe mu bishobora guhungabanya umutekano.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, aba bantu bafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanyinya.