Perezida Paul Kagame yasabye inzego zibishinzwe kuvugutira umuti ibibazo byakomeje kugaragazwa n’abaturage, birimo kubangamirwa n’ingendo ku bakoresha imodoka rusange ndetse n’ibibazo by’imisoro ihanitse.
Kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yari mu nteko ishinga amategeko, ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier.
Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye, by’umwihariko kwibutsa abayobozi kwita ku bibazo by’abaturage.
Ati “Hari byinshi bigenda bivugwa numva hanze, abaturage, ibyo bakenera, ibyo bavuga, ibyo banenga, ibyo bagira bate, ndashaka ko tubyitaho. Ndavuga bimwe muri bike dukwiriye kwitaho, hari byinshi, ntabwo ndi bubivuge byose ndavuga bike.”
“Icya mbere, hari ibirarane dufite twumvise abaturage batubwiye aho twagiye hirya no hino mu turere dutandukanye, ugasanga ibintu twasezeranyije bimaze umwaka, ibiri, itatu, ine, cyangwa itanu, bitaragejejwe ku baturage ndetse wabaza impamvu ku bari babishinzwe, impamvu ntiboneke, ntigaragare, ndetse bitavuga ko hari icyabuze kuko nacyo ntibakivuga ngo bakubwire ngo habuze iki, niyo mpamvu tutabikoze. Ugasanga hariho uburangare bukwiriye guhagarara.”
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo gutwara abantu n’ibintu mu gihugu, kimaze iminsi cyinubirwa n’abagenzi.
Muri gare no ku byapa bitandukanye, abagenzi bavuga ko bamara amasaha bategereje imodoka bikabicira akazi. Ni ibintu byarushijeho cyane muri izi ntangiriro z’umwaka mu masaha y’igitondo abantu bajya ku mirimo no ku mugoroba batashye.
Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gikwiriye gukemuka burundu.
Ati “Numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abantu, abaturage uko bagenda […] barambwira ko birimo ikibazo. Ibyo ni ibyo numva hanze mu baturage, mu babishinzwe ntawe urakingezaho. Wenda murabizi cyangwa ntimubizi, muve aha mujya gukurikiraa kugira ngo mumenye ikibazo uko giteye, mugishakire umuti gikemuke kive mu nzira.”
Perezida Kagame kandi yanakomoje ku kibazo cy’imisoro, gishobora kugira ingaruka ku bikorera, asaba ko bisuzumwa.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu abacuruzi bavugwa ko bwaka imisoro myinshi cyangwa iri hejuru. Urugero nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda rusaba umusoro wa 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda. Muri Kenya ho uwo musoro ni 16 % ari nacyo gihugu kiri hasi.
Icyakora nubwo umusoro waba ungana n’indi, biterwa n’ubukungu bw’igihugu, amikoro yo guhaha mu baturage, ingano y’ibyo umucuruzi acuruza, uko arangura n’ibindi.
Perezida Kagame yasabye inzego bireba kwiga neza ibijyanye n’imisoro kugira ngo bidakomeza kuremerera abaturage.
Ati “Sinzi impamvu ibyo bitasuzumwa abantu bakareba. Imisoro impamvu yayo cyangwa n’icyo tuyikeneraho, ibyo ntabwo ari ikibazo na busa. Ngira ngo birumvikana niyo mpamvu n’abantu batanga imisoro uko bimeze kose. Sinibwira ko icyo kibazo tugifite cy’imyumvire, ahubwo uburyo bw’inyoroshyo.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro ari byo biguha imisoro myinshi. Kandi hari ababishinzwe, hari ababizi bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo ngibyo tudafite n’icyo dutakaje.”
Perezida Kagame yavuze ko imisoro ishobora kuboneka ari myinshi ariko bitatabaye ngombwa ko buri umwe yakwa myinshi.
Ati “Ntabwo naje hano kugira ngo mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro, ntabwo ari byo mvuga, ahubwo yiyongere ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu mwaka warangiranye na tariki 30 Kamena 2022 w’isoresha, cyabashije gukusanya miliyari 1907,1 Frw, mu gihe cyari cyarasabwe gukusanya miliyari 1831,3 Frw. Ibi bivuze ko RRA yarengejeho miliyari 75,8 Frw ku ntego yari yahawe. Ni mu gihe ugereranyije n’ayo yari yakusanyije mu 2020/21 habayeho inyongera ya 15,3%.