Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije imiryango y’abanyeshuri bakoreye impanuka ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro nyuma y’uko imodoka yari ibatwaye irenze umuhanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023 nibwo Kigali: Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka ku i Rebero igeze mu masangano y’imihanda ku i Rebero, ahari umuhanda umanuka i Gikondo n’undi ukata ujya mu Miduha na Nyamirambo.
Nubwo nta witabye Imana, iyi mpanuka yakomerekeyemo abana 25, umushoferi n’umwarimu.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yamenye iby’iyi mpanuka ndetse yihanganisha imiryango y’aba bana ndetse nabo abifuriza gukira vuba.
Ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije abana bose gukira vuba kandi turahumuriza imiryango yabo.Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yavuze ko abana bagize ikibazo bari kwitabwaho.
Ati “Nta mwana wahaburiye ubuzima, abakomeretse nabo bajyanywe ku bitaro bitandukanye birimo CHUK, Ibitaro bya Nyarugenge ndetse na DMC biri hano mu Karere ka Kicukiro. Abaganga baratubwira ko kugeza ubu nta bafite ibibazo bikomeye byatuma bahaburira ubuzima, usibye umwe urimo kongerwa amaraso muri CHUK. Kugeza ubu abakomeretse ni shoferi, umwarimu n’abana 25.”
Ntabwo kugeza ubu umubare w’abana bose bari mu modoka urameyekana, ariko bari hejuru y’aba bakomeretse kuko hari ababyeyi bahise batwara abana babo nyuma yo kubona nta kibazo gikomeye bagize, bakabajyana mu ngo.
Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.
— Paul Kagame (@PaulKagame) January 9, 2023