Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, cyakoze impinduka ku bijyanye n’aho abasirikare bacyo bazajya bambara amapeti yabo.
Mu busanzwe byari bimenyerewe ko abasirikare bose ba RDF kuva ku bato kugeza ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye bambara amapeti yabo ku rutugu. Mu mpinduka zabayeho ni uko amapeti azajya yambarwa mu gituza, gusa ariko bikaba ku mpuzankano yifashishwa mu gucunga umutekano cyangwa ku rugamba.
Ibi bitandukanye no ku mpuzakano yagenewe kwambarwa mu biro cyangwa mu birori, kuko ho amapeti azakomeza kwambarwa ku rutugu nk’uko byari bisanzwe. Uretse kuba amapeti yimuriwe mu gituza, hakozwe impinduka nto mu miterere y’amapeti ku basirikare bato, mu gihe ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye yagumye uko yari isanzwe.
Abasesenguzi mu bya gisirikare cyakora cyo bagaragaza ko nko mu bihe by’umutekano muke, iyo ipeti riri mu gituza bigoye ko umuntu urebera kure yapfa kumenya umusirikare ukuriye abandi ku buryo yakwibasirwa byihariye, nk’uko byagenda amapeti agaragara ku ntugu.