Umupfumu akaba n’umushakashatsi w’ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko avuga ko yajyana mu rukiko umunyamideli Turahirwa Moses kubera gukoresha nabi ijambo ry’ikinyarwanda ‘Kwanda’.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo igaragaza Turahirwa wahanze inzu y’imideli ya Moshons asambana na bagenzi be b’abagabo.
Turahirwa yasabye imbabazi ku bwo kujya hanze kw’iyi videwo, asobanura ko yafashwe mu rwego rwo gutegura filimi yise ‘Kwanda Season 1’. Ati: “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani, ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli na zo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.
Rutangarwamaboko mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10 kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, yasobanuye ko ubusanzwe ijambo ‘Kwanda’ risobanuye ‘kwaguka buhoro buhoro kandi bitagira imipaka’, rikaba rikomeye mu muco nyarwanda, cyane ko izina ry’igihugu ari ryo rikomokaho.
Uyu mupfumu avuga ko Turahirwa yahinduye iri jambo ‘umwanda’. Ati: “Ugahita ufata ngo Kwanda Season 1, ubikuye he? Njyewe ubu nanamurega nk’umushakashatsi kuko ririya jambo ntabwo aryemerewe kurikoresha. Twararitangaje, turitangariza u Rwanda, tuvuga icyo Kwanda ari cyo, abantu baranabikunda, wabonye abantu batangiye kwita abana babo ‘Kwanda’, warangiza ugafata ijambo nk’iryo…”
Yakomeje ati: “Ibyo bintu burya twabiregera. Ni yo mpamvu nasabye Inteko y’Umuco, nsaba Minisiteri y’umuco, nsaba na Leta y’u Rwanda guhagarika iki kintu. Iki kintu nigisohoka cyitwa Kwanda, u Rwanda rwaba rutagira bene byo. Uriya muhungu yaraduheneye, yaheneye igihugu, ntabwo ari iby’i Rwanda.”
Turahirwa ntagikoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba imbabazi, ndetse konte ye ya Twitter yarayisibye. Bivugwa ko muri iyi minsi yaba ari mu Butaliyani, aho yagiye mu myiteguro ya filimi ye.