Mu murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe inka 13 z’umukecuru witwa Léoncie Mukansonera zapfiriye rimwe ubwo zari mu murima w’umugabo witwa Celestin ziri kurya amasaka ari naho zose zapfiriye.
Ibi bintu bidasanzwe bibaho byabereye mu Mudugudu witwa Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe witwa Eric Zikama yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko inyinshi muri ziriya nka ari amajigija.
Ati: “ Inyinshi ni amajigija kandi zapfuye ejo.”
Avuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.
Abajijwe niba hari icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buteganya gufasha uriya mugore, Eric Zigama yavuze ko ubuyobozi buzamufasha kuko nawe ari umuturage wahuye n’ikibazo cyo gupfusha inka by’amanzaganya.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ziriya nka zarozwe cyangwa zazize ikindi kintu. Hari amakuru yabanje kuvugwa yemeza ko hapfuye inka 15 ariko ubuyobozi ku rwego rw’Akarere bwemeza ko hapfuye inka 13.