Kuri Lusail Stadium, Lionel Messi na bagenzi be bashyikirijwe igikombe cy’Isi nk’igikombe kiruta ibindi yari yaraharaniye imyaka myinshi bikanga mu gihe cye cyose akinira ikipe y’igihugu mu gihe Christiano Ronaldo nawe bahanganiye ibihembo byinshi we yareberaga ibirori kuri televiziyo nk’abandi bose.
Ku myaka 35, yigiye imbere ahuza ibiganza arabikuba mu mashyushyu menshi yo kwakira iki gikombe, maze amaze kugicakira akizamura hejuru mu guturika kw’ibishashi by’ibyishimo bidasanzwe we n’ikipe ye bari bafite.
Messi yageze ku nzozi ze, icyuho cyari kiri mu mihigo ye cyarazibwe abikora mu mukino birimo kuvugwa ko ariwo finale y’igikombe cy’isi iryoshye kurusha izindi mu mateka, umukino waranzwe n’imbamutima n’ibikorwa bitangaje mbere y’uko urangira Argentine iri hejuru.
Iki gikombe cy’isi aracyongera kuri Ballon d’Or zirindwi, Champions League enye, Copa Amerika imwe, La Liga 10 yatwaye ari kumwe na Barca, na Ligue 1 imwe yatwaye ari kumwe na Paris Saint-Germain mu Bufaransa.
Iki gikombe ni ingingo iruta izindi abakunzi be barimo gukoresha ko uyu ari we Mana ya ruhago y’ibihe byose kuri iyi dutuye.
Iki ni igikombe, cya centimetero hafi 40 za zahabu, gishyira Messi ku rundi rwego kigatuma abafite ingingo zitandukanye n’uko ari we mukinnyi w’ibihe byose bagorwa no kuzisobanura.
Kugereranya byaranze uyu mukino mu myaka n’imyaka ishize, hashingirwa ku ngingo zitandukanye, ariko ubu ntawahakana ko Messi agiye ku rwego rwa Pele hamwe n’undi ishusho ye yari ku bitambaro byinshi by’abafana ba Argentine muri Lusail Stadium ku cyumweru.
Ntawundi, ni nyakwigendera Diego Maradona, uwamubanjirije kuri nimero 10 ya Argentine, nawe ufatwa nk’igihangange. Ingingo yamushyize hejuru ni igikombe cy’isi yakuye muri Mexico mu myaka 36 ishize icyo Messi yari atarageraho. Ubu uyu yawuvanyeho.
Kuba Messi ubu afite ibikombe bine bikomeye ku isi biramuzamura hejuru mu mpaka z’imana y’umupira y’ibihe byose. Nubwo ibi byakozwe n’ikipe y’abantu 11 mu kibuga n’abandi benshi iruhande rwabo, Messi niwe uza ku gasongero k’inkuru z’iyi kipe nka kizigenza wayo.
Messi yari akwiye gutsinda, ushingiye ku mateka mabi yagize mu gikombe cy’isi kuva mu 2006 harimo no gutsindirwa kuri finale n’Ubudage mu 2014 kuri stade ya Maracana i Rio de Janeiro muri Brazil.
Kuba Messi na Argentine batwaye iki gikombe nyuma y’amateka y’agahinda n’umubabaro mu bikombe by’isi biheruka bituma iyi ntsinzi iryoha kurushaho. Ibyo kandi babikoze imbere y’ikipe yari ifite iki gikombe n’umukinnyi wayo w’imyaka 23 bivugwa ko nawe ashobora kuzinjira vuba mu mpaka z’ibihangange muri uyu mukino; Kylian Mbappé.
Messi yakoze ibikomeye ubwo yatsinda igitego cya mbere kuri penaliti agahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi watsinze mu matsinda, muri 1/8, muri 1/4, muri 1/2, agatsinda no kuri finale mu irushanwa rimwe.
Messi kandi yafashije Angel di Maria gutsinda igitego cya kabiri mu ibyatumye abafana ba Argentine bari batangiye kubyina intsinzi mbere y’uko Mbappé ahindura ibintu kugeza umukino urangiye ari 3 – 3.
Umukino wageze kuri za penaliti, aho Argentine yatsinze penalite 4 – 2, maze ubwo Gonzalo Montiel yatsindaga iya nyuma Messi yahise apfukama ararira amaboko ayerekeje hejuru mbere y’uko bagenzi be bamwuzuraho mu byishimo bikomeye.
Nyuma yafashe indangururamajwi avuga ashimira abafana ba Argentine nabo bari mu byishimo birenze. Messi yahembwe kandi Golden Ball nk’umukinnyi w’iri rushanwa, uwa mbere uyegukanye kabiri kuva yashyirwaho mu 1992, nyuma y’uko ayitwaye no mu 2014.
Abafana ba Argentine bagumye mu myanya yabo mu gihe cy’isaha yose nyuma y’umukino bari mu byishimo n’indirimbo z’intsinzi yabo kandi bashimagiza umugabo wakoze ibikomeye; Messi, bamwe bavuga ko ari Messiah wabo muri ruhango. Kuba iyi kipe yaratangiye itsindwa bitunguranye na Saudi Arabia ntibyibagiranye. Ni Messi wagaruye iyi kipe mu mwuka mwiza atsinda igitego cyiza cyane Mexique kandi ntawashoboye kumuhagarika kuva icyo gihe kugeza ku gikombe.
Messi afite igikombe cya zahabu mu biganza bye. Akazi yagakoze akazi gahera mu myaka 16 ishize ubwo yinjiraga bwa mbere mu kibuga yambaye umwambaro wa Argentine asimbuye bagatsinda 6 – 0 Serbia na Montenegro mu Budage.
Igice cya nyuma cy’inkuru ya Messi mu gikombe cy’isi, ni iyi ntsinzi yavanye muri Qatar, ni intsinzi ituma benshi ubu babona ko impaka zigiye gucururuka z’imana y’umupira w’amaguru y’ibihe byose.