Mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Umuturage yitwikiye mu nzu, abaje bahuruye baje kuzimya, abafuhera kizimyamoto, arabacika ariruka aburirwa irengero.
Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, aho umusore wabanaga na bagenzi be bamucumbikiye, mu nzu zatujwemo abimuwe muri Kangondo, yagize umujinya yatewe n’ibibazo by’amafaranga yagiranye n’umwe muri abo basore babanaga, yanzura gutwika inzu babanagamo.
Nk’uko byasobanuwe na Uwera Annah, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, uwo musore watwitse inzu ngo yaje gucumbika muri uwo mudugudu, acumbikirwa n’abasore babiri bavukana, ababwira ko azajya abaha amafaranga y’ubukode igihe yayabonye kuko yari umumotari atwara moto.
Nyuma umuto muri abo basore babiri bavukana, yagurije amafaranga 150.000 uwo wabatwikiye, ariko abonye atinze kumwishyura atwara moto ye arayifatira, amubwira ko azayimusubiza amaze kumwishyura.
Uyu munsi nibwo uwo musore watwitse inzu yahamagaye abo bandi babanaga, ababwira ko agiye kwishyura ayo mafaranga, ariko nubwo yabahamagaye uwo yari afitiye amafaranga ndetse wanafatiriye moto ye ntiyaje ahubwo haje mukuru na mubyara wabo ngo barebe uko ikibazo kirangira.
Bageze aho mu rugo, uwo wari ufite umugambi wo gutwika inzu ngo yababwiye ko basohoka bakajya hanze akaba ari ho abahera ayo mafaranga, bagisohoka, we yahise yifungirana mu nzu, avuga ko atayisohokamo, ahubwo ko agiye kuyitwikiramo bikarangira.
Abo basore bakibivugana batyo, umwe ngo yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari amutabaza, avuga ko hari umuntu ugiye kwitwikira mu nzu amubwira nomero yayo. Gitifu w’Akagari yari mu nama ku Murenge wa Kanombe, abona kugera aho mu Mudugudu bishobora gutinda na we atabaza Umukuru w’Umudugudu kugira ngo atabare byihuse nk’umuntu uri hafi.
Umukuru w’Umudugudu akihagera ngo yasanze inzu yamaze gufatwa itangiye gushya, kuko uwo watwitse, yafunguye gaz batekesha ndetse asuka na lisansi kuko muri iyo nzu harimo izindi moto ebyiri, z’abo basore bari baje ngo baganire ku kibazo cy’amafaranga y’ubwishyu.
Inzu igitangira gufatwa, abashinzwe ubutabazi ntibatinze, bahageze bihutira guca umuriro w’amashanyarazi kugira ngo izindi nzu zidafatwa n’inkongi. Gusa muri izo moto zari mu nzu harimo iyahiye irakongoka. Hari kandi n’ibindi bintu byo mu nzu byahiye ariko bitari byinshi, kuko ngo kuzimya byabaye mu buryo bwihuse.
Uwatwitse inzu, we ngo yabonye inzu itangiye gushya, abantu bari aho hafi bahuruye, abafuhera kizamyamoto ariruka, mu gihe abandi ngo bibeshyaga ko yaba yahiriyemo. Uwera Annah avuga ko nk’ubuyobozi bahageze bari kumwe n’inzego z’umutekano harimo Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), batangira gukora iperereza kuri icyo kibazo.
Ku makuru y’ibanze yamenyekanye yerekeye uwo musore watwitse inzu, ngo ni uko yabaga muri Kenya, akaba yari amaze amezi umunani gusa mu Rwanda. Ikindi ngo ni uko ashobora kuba yari afite ibindi bitizewe yakoreshaga simukadi za telefoni zisaga eshanu.