Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko gushyigikira ibirego by’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) by’uko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23 nta gisubizo kizima byatanga.
Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 21 Ukuboza 2022, risubiza amatangazo y’ibihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bw’Isi ashinja Leta y’u Rwanda gufasha M23.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko gushinja iki gihugu gufasha umutwe w’Abanyekongo bidakwiye kandi ko harimo “kwirengagiza impamvu nyayo y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, hamwe n’ingaruka zawo mu bihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda.”
Yibukije ko RDC irushinja ubushotoranyi, yakoze ibikorwa bitandukanye bivogera ubusugire bwarwo birimo: igitero cyagabwe n’ingabo zayo na FDLR mu murenge wa Kinigi mu 2019, ibyo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2022 i Musanze, kuba indege y’intambara yayo yaravogereye ikirere cyarwo mu karere ka Rubavu n’abasirikare bayo binjiye mu Rwanda.
Yagize iti: “Nk’ibindi bihugu byose, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwarwo kandi runafite uburenganzira bwo kurinda imbibi zarwo n’abarutuye ibitero byambukiranya imipaka.”
Guverinoma y’u Rwanda irahamya ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ikorerayo, bubungabunga FDLR, ndetse bwemera ko imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abo mu bwoko bw’Abatutsi zikwirakwira, bamwe baricwa, abandi bakorerwa urugomo.
Ku bwicanyi bwa Kishishe Leta ya RDC ivuga ko bwabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2022, guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishobora kuba ari inkuru mpimbano yegetswe kuri M23, igakwirakwizwa byihuse nta rwego rwizewe rwabanje gukora iperereza.
Ivuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko “Ubwicanyi bwa Kishishe” ari imirwano yahuje M23 n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rishyigikiwe na Leta ya RDC ririmo FDLR, bityo ko kwemeza iyi nkuru nta perereza ryabanje gukorwa bigaragaza akavuyo gakomeje kuranga iki gihugu cyo mu burengerazuba.
Na none ku mahanga akomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, guverinoma yatangaje ko bigaragaza ubushake buke bwo kwita ku muzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC no kuba cyaryozwa abagiteje; baba ari abo muri Leta cyangwa batayibarizwamo.