Umupadiri ubarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu majyaruguru y’u Rwanda, Niwemushumba Phocas, yeguye ku murimo w’ubupadiri yari amazeho imyaka 15 nyuma yo ‘kubura amaso no gusobanukirwa’.
Mu ibaruwa yo ku wa 6 Ukuboza 2022 yandikiye Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, Vincent Harolimana, Niwemushumba yasobanuye ko igihe amaze ku mugabane w’Uburayi cyamubereye umwanya wo kubura amaso, gutekereza, gushishoza, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa.
Nyuma y’ibi byose, ngo ni bwo yaje gusanga adakwiye gukomera ku isezerano ry’ubusaseridoti yahawe, afata umwanzuro wo gusezera.
Avuga ku mpamvu zirimo “uburyarya n’ubwibone bikomeje kwiyongera” mu murimo wa Kiliziya, Ati: “Ku bw’iyo mpamvu, neguye ku murimo w’ubusaseridoti nari mazeho imyaka 15 ndetse n’izindi nshingano zose nari narahawe kugeza ubu.”
Niwemushumba yiga muri Kaminuza ya Vienna muri Austria. Yari yarahawe inshingano yo kuyobora Seminari into ya Nkumba iherereye mu karere ka Burera guhera muri Mutarama 2023.