Umuganga w’ibitaro bya Murunda biherere mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’aho umukobwa arugejejeho ikirego, amushinja kumukorakora igitsina.
Ni icyaha umukobwa avuga ko yakorewe ubwo uyu muganga yamunyuzaga mu cyuma amusuzuma uburwayi bw’imbere mu mubiri.
Dr Nkurunziza Jean Pierre yemereye Primo Media Rwanda dukesha iyi nkuru ko uyu muganga abereye umuyobozi ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Uyu muyobozi yagize ati: “Yarekaramaga (reclamer) y’uko nyine bamukoze ku myanya y’ibanga barimo bamusuzuma. Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk’aho hari ikindi byari bigamije. Ni umuganga ucisha abantu mu cyuma, yari agiye gufata ikizamini cyo guca mu cyuma, aramusuzuma.”
Urwego rw’ubugenzacyaha rukomeje iperereza kuri iki kirego mu gihe ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB yo muri aka karere.